• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu Ntara ya Cibitoke yo mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’abantu bitwaje ibirwanisho bikekwa ko ari Interahamwe ngo bamaze iminsi binjiriye muri Komini Buganda, abaturage bo muri iki gice bakaba bafite impungenge z’uko hari ikintu kitari cyiza cyaba kiri gutegurwa.

Biravugwa ko ako gatsiko k’inyeshyamba z’Abanyarwanda ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru cyise Interahamwe, ngo kinjiye mu Burundi kari kumwe n’Imbonerakure kuwa kabiri w’icyumweru gishize ahagana saa 20h z’ijoro. Ngo bari agatsiko k’abantu bagera nko muri 50 bafite imbunda. Mu kugera muri Komini Buganda, RPA iravuga ko bakiriwe na bamwe mu bayobozi b’igipolisi nk’uko uwahaye amakuru iki kinyamakuru abyemeza.

Uyu  mutangabuhamya agira ati: “Hari kuwa Kabiri, itariki 20 Werurwe, ubwo Interahamwe zaturutse muri Congo zikinjira mu Burundi. Banyuze Sange binjira banyuze muri Komini Buganda. Bari abagabo basaga 50. Bahageze ahagana saa 17h30, barambuka kugeza saa 20h00. Bageze I Buganda, hafi ya brigade,.., hari abapolisi batatu bo kubakira. Ariko ntabwo tuzi aho abo bagabo berekeje nyuma.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure rwari rumaze iminsi ari rwo rukora amarondo amanywa n’ijoro hafi y’umugezi wa Rusizi, ahari ngo bakaba barateguraga kuza  kw’izo Nterahamwe nk’uko uwo mutangabuhamya yakomeje avuga.

Aragira ati: “Mu minsi ishize, Imbonerakure zangiye buri muntu wese kugera ku mugezi wa Rusizi. Bakoraga amarondo bigaragara ko bari babategereje.”

Abaturage ba Komini Buganda ngo batewe impungenge n’ako gatsiko batazi icyakazanye.

Umwe mu bayobozi b’ibanze aragira ati: “Abaturage bafite impungenge. Babonye abantu bitwaje intwaro batazi ikibagenza. Bafite impungenge kubera ko batazi icyo baje gukora. Abaturage baratinya ko ibyaha cyangwa ubwicanyi byaba biri gutegurwa.”

Urubuga rwa RPA ruravuga ko rwagerageje kuvugisha kuri iki kibazo umuyobozi wa Komini Buganda, Emmanuel Bigirimana, ariko ntibirukundire.

2018-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

Ubwanditsi 17 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi
Amakuru

Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi

Ubwanditsi 22 Mar 2022
Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda
POLITIKI

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United
IMIKINO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Ubwanditsi 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru