• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu Ntara ya Cibitoke yo mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’abantu bitwaje ibirwanisho bikekwa ko ari Interahamwe ngo bamaze iminsi binjiriye muri Komini Buganda, abaturage bo muri iki gice bakaba bafite impungenge z’uko hari ikintu kitari cyiza cyaba kiri gutegurwa.

Biravugwa ko ako gatsiko k’inyeshyamba z’Abanyarwanda ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru cyise Interahamwe, ngo kinjiye mu Burundi kari kumwe n’Imbonerakure kuwa kabiri w’icyumweru gishize ahagana saa 20h z’ijoro. Ngo bari agatsiko k’abantu bagera nko muri 50 bafite imbunda. Mu kugera muri Komini Buganda, RPA iravuga ko bakiriwe na bamwe mu bayobozi b’igipolisi nk’uko uwahaye amakuru iki kinyamakuru abyemeza.

Uyu  mutangabuhamya agira ati: “Hari kuwa Kabiri, itariki 20 Werurwe, ubwo Interahamwe zaturutse muri Congo zikinjira mu Burundi. Banyuze Sange binjira banyuze muri Komini Buganda. Bari abagabo basaga 50. Bahageze ahagana saa 17h30, barambuka kugeza saa 20h00. Bageze I Buganda, hafi ya brigade,.., hari abapolisi batatu bo kubakira. Ariko ntabwo tuzi aho abo bagabo berekeje nyuma.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure rwari rumaze iminsi ari rwo rukora amarondo amanywa n’ijoro hafi y’umugezi wa Rusizi, ahari ngo bakaba barateguraga kuza  kw’izo Nterahamwe nk’uko uwo mutangabuhamya yakomeje avuga.

Aragira ati: “Mu minsi ishize, Imbonerakure zangiye buri muntu wese kugera ku mugezi wa Rusizi. Bakoraga amarondo bigaragara ko bari babategereje.”

Abaturage ba Komini Buganda ngo batewe impungenge n’ako gatsiko batazi icyakazanye.

Umwe mu bayobozi b’ibanze aragira ati: “Abaturage bafite impungenge. Babonye abantu bitwaje intwaro batazi ikibagenza. Bafite impungenge kubera ko batazi icyo baje gukora. Abaturage baratinya ko ibyaha cyangwa ubwicanyi byaba biri gutegurwa.”

Urubuga rwa RPA ruravuga ko rwagerageje kuvugisha kuri iki kibazo umuyobozi wa Komini Buganda, Emmanuel Bigirimana, ariko ntibirukundire.

2018-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Ubwanditsi 04 Mar 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Ubwanditsi 02 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye
IMIKINO

Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni
INKURU NYAMUKURU

Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni

Ubwanditsi 22 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru