• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku itariki 16 uku kwezi, twabagaragarije ibaruwa Kongo-Kinshasa yandikiye ubutegetsi bwa Niger, isaba ko abajenosideri 6 b’Abanyarwsnda bari i Niamey muri Niger, bakwimurirwa muri Kongo-Kinshasa.

Abo ni: Col Alphonse Nteziryayo, Maj François-Xavier
Nzuwonemeye, Cpt Sagahutu Innocent, Zigiranyirazo Protais, André Ntagerura na Prosper Mugiraneza.

Twibukije iby’aba bicanyi, ubwo bari bavuye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ICTR,Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze bava Arusha, boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

Bidateye kabiri Niger nayo yasabye Loni kubimurira ahandi, kuko bari bagaragaye mu bikorwa bishobora kuyiteranya n’uRwanda, ariko kuva mu mpera za 2022, habura igihugu cyigerekaho umutwaro wo gucumbikira abajenosideri.

Muri ya mikoranire imaze igihe hagati ya Kongo n’abajenosideri, Tshisekedi yitwikiriye ijoro maze muri Nyakanga uyu mwaka, yandikira Niger iyisaba abo bantu 6, mu rwego rwo gushakira FDLR ” amaraso mashya”.

Abo bantu intero yabo ni imwe n’iya Tshisekedi.
Nabo bivugira ku mugaragaro ko bazashirwa ari uko bahiritse ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibihugu byinshi, byiganjemo ibikora iyo bwabaga ngo amahoro agaruke muri Kongo, byababajwe n’ubu busabe bwa Tshisekedi bushobora kudindiza inzira y’amahoro, kuko bugaragaza bidasubirwaho umubano afitanye n’abajenosideri bifuza kugirira nabi u Rwanda.

Kinshasa ikimara kubona ko yivuyemo nk’inopfu, mu bwenge bucuritse, kuri uyu wa 17 Nzeri yasohoye itangazo ihakana iby’ibaruwa isaba abo Banyarwanda, Perezidansi ya Tshisekedi ikavuga ko “ntaho ihuriye n’ibaruwa bayitiriye, ko ahubwo ari igicupuri”.

Imikino abategetsi ba Kongo babamo ni nk’iy’abana b’ibitambambuga. Igisekeje kurushaho ariko, ni uko bibwira ko isi yose ari abaswa nk’abajyanama ba Tshisekedi.

Ubwo Kinshasa yandikiraga Niger, iki gihugu nacyo cyihutiye kubimenyesha urwego rwasigiwe imirimo yahoze ari iy’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, IRMCT, kuko arirwo rwagiranye amasezerano na Niger yo kwakira abo bantu. Birumvikana rero ko urwo rwego rwa Loni rugomba kumenyeshwa mbere y’uko” abantu bayo” bimurirwa ahandi.

IRMCT nayo yahise isubiza, ivuga ko abo bantu bashobora kujya mu gihugu cyakwemera kubakira, ndetse nk’uko amategeko arebana no kwimura abahoze ari imfungwa za ICTR, IRMCT yoherereza uRwanda kopi ya dosiye yose, irimo na ya baruwa ya Kongo isaba abo bajenosideri. Ni ubutumwa bwageze muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda tariki 07 Nzeri 2024, ku isaha ya saa 14h54″

Tshisekedi rero yibutse ibitereko yasheshe, none nyuma yo gutwika inzu ararwana no guhisha umwotsi bidashoboka.

Amenye gusa ko abo ahemukira ba mbere ari abaturage be, kuko gukomeza kwiyegereza FDLR, ari ukurushaho gushora Abakongomani mu kaga. Niba atarakuye isomo ku byabaye ku bamubanjirije, Mobutu, Laurent Désiré Kabila na Joseph Kabila nabo bashyigikiye abajenosideri, nawe ingaruka zabyo ntaho azazicikira.

2024-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana
ITOHOZA

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa
Mu Mahanga

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru