• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n’igihembo cy’amafaranga angana na Miliyoni 3 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n’Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

Hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André.

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro.”

2026-03-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Ubwanditsi 16 Dec 2024
Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Ubwanditsi 27 Apr 2024
Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Ubwanditsi 06 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari
POLITIKI

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Ubwanditsi 25 Apr 2017
Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid
IMIKINO

Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Ubwanditsi 04 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru