• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n’igihembo cy’amafaranga angana na Miliyoni 3 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n’Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

Hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André.

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro.”

2026-03-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Ubwanditsi 17 Nov 2017
IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Aug 2025
Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Ubwanditsi 12 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko
HIRYA NO HINO

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli  [AIPAC Policy Conference]
POLITIKI

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Umuhanzi Theo Bosebabireba  wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye
Mu Mahanga

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Ubwanditsi 03 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru