• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Ubwanditsi 22 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwitezweho gufasha abakura ibicuruzwa mu mahanga haba mu gihe byatwaraga ngo ibicuruzwa byabo bigere mu Rwanda, guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda.

Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro, bukaba bwarubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

Ni ububiko bwitezweho gufasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

Ubuyobozi bwa Kigali Logistics Platform buvuga ko ubwo bubiko bushya buzafasha mu kuba umucuruzi yatumiza ibicuruzwa bye nka Dubai, mu Bushinwa n’ahandi, bakabimukurikiranira bakanabishakira ibyangobwa byose aho bizaca kugeza bigeze mu Rwanda mu bubiko i Masaka.

Bizagabanya kandi igihe byatwaraga mu nzira, bive ku minsi 14 bivuye ku cyambu kugera mu Rwanda, bibe iminsi itatu

Perezida Kagame yasuye ububiko bwa Kigali Logistics Platiform asobanurirwa ibihakorerwa n’inyungu bifitiye u Rwanda.

Amaze kubusura, yavuze ko ubu bubiko bushya bugiye koroshya no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu mu by’ubuhahirane, nk’imwe mu ntego y’amasezerano ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “U Rwanda ni umunyamuryango wa EAC, Comesa n’indi miryango. Ni icyerekana ejo heza h’ubucuruzi no kwishyira hamwe kwa Afurika. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yaratangiye azashyirwa mu bikorwa umwaka utaha ariko amasezerano nk’ayo y’ubucuruzi ntabwo yagerwaho nta bikorwa remezo nk’ibi. Mu gushyiraho ubu bubiko, u Rwanda ruri gushyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe isoko rya miliyari 1.2 y’abatuye Afurika no hanze.”

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abacuruzi n’abashoramari b’abanyarwanda kubyaza umusaruro ayo mahirwe, batumiza ibicuruzwa byabo hanze mu buryo bwihuse ari nako bagura ishoramari ryabo.

Ati “Turashaka gusaba abacuruzi bacu n’abashoramari duhereye ku nganda ziherereye muri aka gace, gukoresha ubu bubiko. Nta rwitwazo rwo kudakoresha amahirwe menshi aturi iruhande.”

Yongeyeho ko ari n’amahirwe ku banyarwanda bazajya bahugurirwa muri Kigali Logistics Platform ndetse n’abaturage batuye i Masaka bagiye gutezwa imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Ports World, Sultan Ahmed Bin Sulayem, yashimiye ubufasha Leta y’u Rwanda yabahaye ngo icyiciro cya mbere cy’ububiko cyuzure.

Yavuze ko icyatumye bishimira gukorera mu Rwanda ari ubuyobozi bukora neza, umutekano no korohereza ishoramari bihari.

Yavuze ko kuba ububiko nk’ubwo bwuzuye mu Rwanda atari amahirwe kuri rwo gusa ahubwo ari amahirwe no ku karere.

Ati “Ubu bubiko si ubw’u Rwanda gusa, buzafasha n’ibindi bihugu Centrafrique, Malawi, Kenya, Congo n’ahandi. Ubundi ibyo gutwara ibicuruzwa ni uburyo ugabanya igiciro cyo kwikorera ibicuruzwa, nta gihugu rero ku isi byavunaga nk’u Rwanda.”

Ubu bubiko bwuzuye i Kigali nibukoreshwa neza uko bikwiriye bwitezweho gufasha u Rwanda kuzigama miliyoni 50 z’amadolari ku mwaka y’igiciro cyagendaga ku kuzana ibicuruzwa bivuye mu mahanga.

Kuva batangira muri Kigali umwaka ushize, Kigali Logistics Platform ivuga ko byagabanyije igihe byatwaraga amakamyo kuva ku cyambu ugera mu Rwanda, biva ku minsi 14 bigera ku minsi itatu.

Uyu ni umushinga wa miliyoni 35 z’amadolari wubatswe ku buso bwa metero kare 130 000 i Masaka. Hari ibikorwa remezo bigezweho kandi bijyanye n’igihe, umwanya uhagije ushobora guparikamo amakamyo agera kuri 200, n’umwanya wakwakira kontineri 50 000 ku mwaka.

Hazajya hatangirwa n’izindi serivisi zikenerwa n’abacuruzi nk’iz’amabanki, Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Ikigo cy’ubuziranenge, polisi n’izindi.

Mu bakozi bakora muri Kigali Logistics 98 % ni abanyarwanda. Ubu bubiko buzacungwa na Dubai Ports World mu gihe cy’imyaka 25, Leta y’u Rwanda ibone kubwegukana.

2019-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Ubwanditsi 18 May 2018
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Ubwanditsi 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UEFA CL: Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 – DORE UKO AMAKIPE AZAHURA
MULTIMEDIA

UEFA CL: Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 – DORE UKO AMAKIPE AZAHURA

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru
Amakuru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jul 2021
APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF
IMIKINO

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru