• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Ubwanditsi 12 Nov 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye Umuyobozi Mukuru muri Banki y’Isi, Kristalina Georgieva, baganira ku ngingo nyinshi zireba iterambere ry’igihugu.

Kristalina ni we Muyobozi Mukuru w’ibigega bibiri bya Banki y’Isi aribyo Banki Mpuzamahanga y’Iterambere, IBRD, n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, IDA, binyuzwamo inkunga n’inguzanyo bigenewe ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko yashimishijwe n’ibiganiro yagiranye na Kristalina ku nzego zitandukanye.

Yagize ati “Nishimiye guhura na Kristalina Georgieva. Nanejejwe n’ibiganiro by’ingirakamaro ku gukora ubucuruzi, guteza imbere umubamo dufitanye mu guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry’imijyi, n’ubuhinzi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko bishimiye ubufatanye bwiza u Rwanda rufitanye na Banki y’Isi.

Kristalina yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye, bakagirana ibiganiro byiza ku bintu binyuranye byitezweho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Banki y’Isi ukora mu nzego nyinshi, wita mu gufasha igihugu gukemura ibibazobitandukanye gifite birimo n’iby’amacumbi.

Mu Kuboza 2017 iyi banki yemeje inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika agenewe ikigega cya miliyoni $250 kizatera inkunga ubwubatsi bw’inzu ziciriritse.

Si aho gusa, kuko nko muri Mata 2018, Banki y’Isi yageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 23$ ziyongera kuri miliyoni 55$ zigenewe umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana.

Mu rugendo igihugu kirimo yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira Kigali (uwa Muhanga, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Huye, na Musanze), Banki y’Isi yatanzemo inkunga ya miliyoni $95 mu 2016.

Banki y’Isi itera inkunga imishinga myinshi mu Rwanda kandi ikanishimira uburyo inkunga ruhabwa ikoreshwa neza.

Perezida Kagame yaganiriye na Kristalina Georgieva ku ngingo zitandukanye zireba iterambere ry’ubukungu bw’igihugu

Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso na Kristalina wahawe izi nshingano mu 2016

Bamwe mu bagize guverinoma bitabiriye ibi biganiro

Minisitiri Ingabire Paola ushinzwe Ikoranabuhanga atanga igitekerezo mu kiganiro Kristalina

Amafoto: Village Urugwiro

2018-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127
HIRYA NO HINO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni
POLITIKI

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni

Ubwanditsi 23 Sep 2016
Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga
Mu Mahanga

Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Ubwanditsi 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru