• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Ubwanditsi 01 Feb 2020 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku nshuro ya karindwi cyahembye abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka 2019, aho igihembo nyamakuru cy’umushoramari w’umwaka cyegukanywe na Master Steel Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi.

Ibi bihembo bizwi nka 2019 RDB Business Excellence Awards, byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Mutarama 2020 mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Muri rusange hatanzwe ibihembo icyenda. Igihembo cy’umushoramari w’umwaka cyahawe Master Steel Ltd, yahembwe kuzatembereza abakozi batanu b’iki kigo bakajya gusura Ingagi zo mu Birunga.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edourd yahembye uruganda Master Steel nka rwiyemezamirimo w’umwaka wa 2019

Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi mu 2019 yabaye Bufcoffee Ltd, Ikigo cyagaragaje agashya mu byo gikora mu 2019, cyabaye sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, rwiyemezamirimo ukiri muto wa 2019 yabaye Awesomity Lab, wahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi buto n’ubuciritse yabaye EasyHatch Ltd, rwiyemezamirimo wasangije abandi ubumenyi agatanga n’amahugurwa ndetse n’akazi yabaye Banki ya KCB.

Rwiyemezamirimo wateje imbere ibyakorewe mu Rwanda hahembwe babiri, barimo Moshions na Agropy Ltd, rwiyemezamirimo wohereza ibicuruzwa mu mahanga bivuye mu Rwanda naho hahembwe babiri, harimo Multi-Sector Investment Group na Africa improved Foods, naho umushoramari mushya washoye imari mu Rwanda yabaye uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, witabiriye uyu muhango, yashimiye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), mu gutegura ibi birori by’uyu munsi.

Yavuze ko abashoramari n’abacuruzi ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu cyerekezo u Rwanda rufite cyo kugera ku iterambere rirambye, kandi rihuriweho na bose mu 2024.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irabashimira ko kugeza ubu ari mwe mutanga imirimo myinshi ku mubare munini w’Abanyarwanda, ibi kandi ni nabyo byagize uruhare mu kuzamuka ubukungu bw’u Rwanda nk’uko byagaragaye mu myaka ishize”.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko guverinoma y’u Rwanda ishimira uruhare rwa ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ati “Muri urwo rwego, ndashishikariza kandi ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda kwitabira ishoramari rihuriweho”.
Mu 2019 ishoramari rihuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga ryihariye 44% y’ishoramari ryose, by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Minisitiri w’Intebe ati “Ndabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kunoza no korohereza ishoramari kugira ngo abashora imari imbere mu gihugu barusheho kwiyongera, guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira no kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kurufasha kwihangira imirimo. “

Yashishikarije kandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye igihugu cyabahaye, kugira ngo barusheho guteza imbere ibikorwa n’imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi, yashimiye buri wese wagiye yitabira aya marushanwa kuva mu myaka yose irindwi ishize, avuga ko ari iby’agaciro.

Yagaragaje uburyo ishoramari ry’igihugu cyarazamutse riva kuri miliyari ebyiri z’amadorali ryariho mu 2018, rigera kuri miliyari 2.4 mu 2019.

Yavuze ko ibi byose byagiye bigirwamo uruhare na guverinoma iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, byatumye hashyirwaho uburyo bufasha ishoramari gukora neza.

Yagize ati “Ni muri ubwo buryo hari impinduka zatumye u Rwanda ruza mu bihugu by’imbere muri Afurika mu gufasha ishoramari kuko turi ku maywa wa kabiri, no ku mwanya wa 38 ku Isi, u Rwanda kandi nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kigaragara mu bihugu 50.”

Akamanzi yavuze ko nka leta izakomeza gufasha abagitangira ubucuruzi n’ibigo binini kugira ngo bikomeze gutera imbere.

Uyu munsi bitwara gusa amasaha atandatu kugira ngo umuntu yandikishe ikigo, kandi abashoramari bashobora no gusura RDB buri wa gatanu hagati ya saa tatu kugeza saa sita, bakaba bafashwa gukemurirwa ahari ikibazo.

2020-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 39% mu 2017

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 39% mu 2017

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Ubwanditsi 30 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu Mahanga

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR
Mu Rwanda

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8
IMIKINO

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Ubwanditsi 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru