• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Feb 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zitahuke.

Zambia ni kimwe mu bihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zirimo n’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku myaka mike ishize u Rwanda na Zambia byagize ubucuti bukomeye bwavuye muri politiki bugera no mu mikoranire y’ubukungu.

Byatumye hari abibaza impamvu gahunda yo gucyura impunzi ziri muri iki gihugu itihutishwa ndetse n’abakekwaho Jenoside bahihishe bakagezwa imbere y’ubutabera.

Gusa Perezida Kagame yamaze impungenge ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gushyira igitutu kuri Zambiya kuri iki kibazo.

Yavuze ko u Rwanda rwimakaje inzira y’ibiganiro kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti unyuze impande zombi.

Yabitangarije mu kiganiro we na Perezida Edgar Lungu bagiranye n’abanyamakuru, mbere gato y’uko asoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Byose ni amahitamo kuko ntiwahatira umuntu ubwenegihugu cyangwa ngo umuhatire gusubira iwabo utarebye niba bimwe mu byifuzo bye byarubahirijwe. Natwe ni muri urwo rwego u Rwanda rwagiye ruganira n’ibihugu bitandukanye.

“Ndizera kandi ko biri mu nzira bikorwa kandi impande zombi zibyumvikanaho, kuko n’abandi bafatanyabikorwa bagombwa kugaragaramo nk’abo mu Muryango w’Abibumbye bashinzwe iby’impunzi. Si ikibazo cy’ibihugu bibiri gusa.”

Perezida Lungu, uvugwaho ko igihugu cye gicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyafunguye imiryango kititaye ku binjira kuko bose baje basaba ubuhunzi.

Gusa yongeyeho ko Zambia yiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bahihishe bagezwe imbere y’ubutabera.

Ati “Abanyarwanda twakiriye guhera mu 1994 ni Abanyarwanda baje ari impunzi ariko ntitwari tuzi ibyo basize bakoze kuko ntitwari aha (mu Rwanda). Ariko imiryango mpuzamahanga na UN bagiye badufasha gushyiraho uburyo bwo gutandukanya impunzi zari zarakoze ibyaha n’izari abere.”

Yavuze ko igihugu cye nta kibazo gifite cyo gufasha u Rwanda na UN gukurikirana Abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside bari mu gihugu cye. Anizeza ko Zambia itazacumbikira iteka ryose abantu bahaba nta mpamvu ifatika itumye batura.

Mbere y’uko Perezida Lungu asoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, hanabayeho gushyira umukono ku masezerano anyuranye hagati y’ibihugu byombi. Mu yasinywe harimo ay’ubutwererane yashyizweho imikono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guterana inkunga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, amasezerano y’ubufatanye hagati z’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’urwa Zambia.

2018-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

RUSHYASHYA 07 Oct 2026
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 30 Apr 2018
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru