Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abaturutse mu Ikipe ya SL Benfica yo muri Portugal ndetse n’abahagarariye Irerero ry’umupira w’amaguru rya Tony Football Excellence Program mu Rwanda.
Ibi biganiro bagiranye bigamije gushimangira ubufatanye bw’impande zose mu rwego rwo guteza imbere siporo no kuzamura impano z’abato.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kurebera hamwe uko siporo y’u Rwanda yatera imbere binyuze mu kuzamura impano z’abato.
Byagize biti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda rya
SL Benfica hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda. Baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere siporo muri rusange, no kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.”
Urugendo rwabaye nyuma y’inama yabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo, ihuriza hamwe iri tsinda, Umuyobozi wa TFEP, Yonat Tony Miriam Listenberg, n’izindi nzego za Leta zikorera hamwe kugira ngo impano z’abana zirusheho gutera imbere.
Izo nzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere imiturire (RHA).
Ubufatanye bw’inzego zose bwite wejo kubaka ibikorwaremezo bya siporo ndetse no gutuma u Rwanda ruba umufatanyabikorwa w’amakipe y’i Burayi ashora imari muri Afurika.
Kugeza ubu TFEP ifite abana batarengeje imyaka 13, 15, 17 na 20, bakurikiranwa bihoraho ndetse bamwe muri bo bagahabwa amahirwe yo kujya gukorera imyitozo mu makipe atandukanye y’i Burayi harimo n’ayo muri Portugal.