• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Ubwanditsi 10 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO, UBUREZI

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abaturutse mu Ikipe ya SL Benfica yo muri Portugal ndetse n’abahagarariye Irerero ry’umupira w’amaguru rya Tony Football Excellence Program mu Rwanda.

Ibi biganiro bagiranye bigamije gushimangira ubufatanye bw’impande zose mu rwego rwo guteza imbere siporo no kuzamura impano z’abato.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kurebera hamwe uko siporo y’u Rwanda yatera imbere binyuze mu kuzamura impano z’abato.

Byagize biti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda rya
SL Benfica hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda. Baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere siporo muri rusange, no kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.”

Urugendo rwabaye nyuma y’inama yabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo, ihuriza hamwe iri tsinda, Umuyobozi wa TFEP, Yonat Tony Miriam Listenberg, n’izindi nzego za Leta zikorera hamwe kugira ngo impano z’abana zirusheho gutera imbere.

Izo nzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere imiturire (RHA).

Ubufatanye bw’inzego zose bwite wejo kubaka ibikorwaremezo bya siporo ndetse no gutuma u Rwanda ruba umufatanyabikorwa w’amakipe y’i Burayi ashora imari muri Afurika.

Kugeza ubu TFEP ifite abana batarengeje imyaka 13, 15, 17 na 20, bakurikiranwa bihoraho ndetse bamwe muri bo bagahabwa amahirwe yo kujya gukorera imyitozo mu makipe atandukanye y’i Burayi harimo n’ayo muri Portugal.

2025-06-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ubwanditsi 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi
ITOHOZA

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi

Ubwanditsi 10 May 2018
Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 11 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru