• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ubwanditsi 28 Jan 2017 Mu Mahanga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri gukurikirana ko imodoka zijyana abana ku ishuri zikanabacyura ko ba nyirazo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora iyi mirimo.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho hagaragaye bamwe mu batwara izi modoka batujuje ibisabwa birimo ubwishingizi no gusuzumisha ubuziranenge bwazo.

Hari ubwo bamwe mu bazitwara bafatwa basinze ku buryo iyo Polisi ibahagaritse, ikabasaba kuvamo, badandabirana benda kugwa hasi.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko iyo myitwarire n’imigirire idashobora kwihanganirwa kuko, usibye kuba inyuranije n’amategeko; ishyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri batwarwa muri izo modoka.”

Yakomeje agira ati,”Umuntu utwara bene izo modoka agomba kuba afite icyangombwa kigaragaza ko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Zigomba kandi kuba zifite ubwishingizi. Gutwara abana mu modoka idafite ubwishingizi, kandi itameze neza (Ifite ubupfu runaka) ni ubwicanyi nk’ubundi.”

CIP Kabanda yongeyeho ati,”Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri bafite inshingano zo gukurikirana umutekano w’abana bagenda muri izo modoka. Bakwiye kugenzura ko igihe batwawe ku ishuri ndetse n’igihe bavanwayo badatwawe n’umuntu wasinze.”

Yagize kandi ati,”Kurinda umutekano w’abo bana bisaba uruhare rwa buri wese mu bo bireba. Mu bigomba kwitabwaho harimo guhitamo Kompanyi yujuje ibyangombwa; ariko na none ibyo bigomba kujyana no gukurikirana ko zubahiriza ibyo zisabwa.”

Yavuze ko Polisi izamo mu rwego rwo gucyebura no guhana abatwara izo modoka bishe amategeko y’umuhanda; ariko yongeraho ko bitakabaye ngombwa mu gihe abo bireba bose bubahirije inshingano zabo.

-5548.jpg

CIP Kabanda yibukije kandi ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda bitavuga gusa gutwara ikinyabiziga ku muvuduko wemewe n’amategeko no kutabitwara wasinze; ahubwo ko ibyo byunganirwa no kuvana mu muhanda ibintu byose bishobora guteza impanuka birimo amabuye, umucanga, n’imyanda itandukanye.

RNP

2017-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Ubwanditsi 03 Jun 2024
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Ubwanditsi 15 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi
INKURU NYAMUKURU

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho  kwica  Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko
ITOHOZA

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru