• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Ubwanditsi 06 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Muri Kamena 2001 nibwo urukiko rw’ i Buruseli mu Bubiligi rwahanishije Consolata Mukangango (Mama Gertrude) igifungo cy’imyaka 15 naho mugenzi we Julienne Mukabutera (Maria Kizito) ahanishwa gufungwa imyaka 12, bombi bamaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba Babikira Consolata Mukangango na Julienne Mukabutera babaga mu kigo cy’Aba”benedictines” i Sovu mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse uwo Mukangango akaba ariwe wari”Mameya”, ni ukuvuga ukuriye abandi babikira muri icyo kigo.

Abatangabuhamya benshi basobanuriye urukiko uburyo “Mama Gertrude” na “Maria Kizito” bafatanyije n’interahamwe nkuru Emmanuel Rekeraho na Jonathan Ruremesha wari Burugumesitiri wa Huye, bicishije Abatutsi bababarirwa mu ibihumbi icumi(10.000) bari bahungiye aho i Sovu, harimo na bagenzi babo 9 nabo bahiciwe. Ubuhamya bwerekanye uko aba”bihaye Imana” bahaye interahamwe petelori na lisansi byo gushumika inzu abo bantu bari bahungiyemo, bose bashya batabaza kugeza imibiri yabo ihindutse ivu.

Nyuma y’imyaka mike batanarangije ibihano byabo, Consolata Mukangango na Julienne Mukabutera barafunguwe. Bapfuye kuvanamo imyenda y’imfungwa gusa, Kiliziya Gatolika mu Bubiligi ibasanganiza amakanzu yererana y’abihaye Imana. Bahise bisubirira mu mirimo ya Kiliziya, hirengagijwe ibyaha ndengakamere byabahamye. Ubu ni Ababikira bakomeye ahitwa Maradret muri Province ya Namur, ndetse “Mama Gertrude” akaba yarashubijwe umwanya wa Mameya yahoranye i Sovu.

Muri icyo kigo cyabo kandi barakorera amafaranga riravuga, dore ko benga inzoga igezweho mu Bubiligi yitwa”Maradret Abbey Beer”. Hari amashusho yashegeshe imitima y’abazi ubugome bw’aba Babikira, ubwo bagaragaraga bamamaza iyi nzoga yabo, bizihiwe, mbese batewe ishema no kwiyereka isi yose. Byibukije abantu umunsi bakatirwa, kuko nabwo bisekeraga ubona nta mpungenge batewe no guhamwa n’icyaha gikomeye cya Jenoside. Bari babizi ko bazikoza muri gereza byo kurangiza umuhango, bakisubirira mu buzima buzira imihangayiko.

N’ubu rero Consolata Mukangango ”Mama Gertrude” na Julienne Mukabutera”Maria Kizito” barakishongora kubo bahemukiye. Barinywera byeri nk’abandi bose bagashize, mu gihe abo bagize imfubyi n’abapfakazi bakirwana n’ibikomere babasigiye. Barabuzwa n’iki ko Kiliziya Gatolika yabahaye rugari, nk’aho abo bishe bo batari bafite agaciro. Nta gitangaje ariko, kuko mu myumvire ya Kiliziya Gatolika ubanza kwica Umututsi atari icyaha. Urugero ruheruka ni urwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka umaze imyaka aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Kiliziya ikabyima amatwi, ahubwo mu minsi ishize ikaza kumuca kubera gusa ko ngo yabyaye hanze.

Ni akumiro gusa!

2022-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Ubwanditsi 09 Dec 2016
Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Ubwanditsi 11 Feb 2019
Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe
Mu Rwanda

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½
IMIKINO

Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Dorothy  umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana
ITOHOZA

Dorothy umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru