• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Ubwanditsi 01 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, iyi kipe y’ubururu n’umweru yasuye Akarere ka Nyanza  aho yavukiye mu 1964 , ibi byabaye mu rwego rwo kwishimana n’abafana bayo jo gutangiza igikorwa cya Rayon Week.

Byari ibirori bidasanzwe bihora biba buri mwaka, aha niho abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports ndetse na Gasogi United basuye Ingoro y’Umwami i Rukari, basobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere, berekwa inka z’inyambo n’umuco w’ubwami.

Nyuma y’uru ruzinduko, habaye umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kwegera abafana, Aha ninaho iyi kipe ya  Rayon Sports yahatsindiye Gasogi United ibitego 2-0o.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, gitsinzwe na Abedi Bigirimana, wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Ni igitego yatsinze ku mupira yahawe na Nshimiyimana Emmanuel  uzwi nka Kabange, ubwo yahinduye umupira ugana mu izamu Abedi atsinda igitego n’umutwe.

Igice cya mbere kikaba cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe kubu, bavuye kuruhuka nibwo ikipe ya Rayon yatsinze igitego cya kabiri.

Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 70 na Mohamed Chelly, umukinnyi ukomoka muri Tunisia, wateye ishoti rikomeye rigora umunyezamu wa Gasogi United, bityo ugana mu rushundura.

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports ije ifungura igikorwa cya Rayon Week kirimo ibikorwa bitandukanye  birimo n’indi mikino ya gicuti.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo Rayon Sports izakomera mu karere ka Ngoma ku itariki ya 6 Kanama aho bazahura na Gorilla FC.

Rayon izakomereza i Rubavu ku itariki ya 9 Kanama aho izakina na Etincelles FC ikazasoza ibi byumweru bibiri ikina na Yanga SC yo muri Tanzania, tariki ya 15 Kanama 2025.

2025-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Ubwanditsi 29 Feb 2024
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu
POLITIKI

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Uganda:  Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho
HIRYA NO HINO

Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Ubwanditsi 17 Mar 2020
AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde
IMIKINO

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru