• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yizewe arahamya ko abacancuro 100 b’Abarusiya bibumbiye mu cyitwa”WAGNER Group”, bamaze gusesekara i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyarugu, bakaba bari kumwe n’ Abafaransa 103, bahoze mu butumwa bw’ingabo z’Ubufaransa hirya no hino ku isi, ubu bakaba barabaye abacancuro.

Ni nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo muri Kongo, Gibert KABANDA yagiriye mu Burusiya muri Kanama uyu mwaka wa 2022, bikavugwa ko yagenzwaga no gushaka abacancuro bo muri icyo gihugu, ngo baze gufasha Kongo guhangana n’umutwe wa M23, none inkuru ibaye impamo.

Nyamara mu kiganiro yagiranye na Financial Times ubwo yari mu Bwongereza mu Kwakira uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yarirenze ararahira, avuga ko igihugu cye kidashobora gukorana n’abacancuro. Uyu ni wa muco w’ikinyoma wokamye ubutegetsi bwe.

Perezida Tshisekedi rero yiyambaje abacancuro kuko azi neza ko igisirikari cye nta bushobozi gifite bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Yifashishije imitwe y’abajenosideri irimo FDLR ariko biba iby’ubusa, umutwe wa M23 ukomeza kubakubita iz’akabwana. Biragaragara kandi ko ba basore n’inkumi 3.000 ngo baherutse gushyirwa mu gisirikari cya Kongo nta musaruro bitezweho, nk’uko ntawo bakuru babo bigeze batanga.

Mu guhuruza abacancuro, ubutegetsi bwa Tshisekedi busuzuguye bidasubirwaho Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afrika y’uburasirazuba,  bohereje ingabo gushakisha uko ibintu byasubira mu buryo mu burasirazuba bwa Kongo. 

Imyanzuro y’inama zabereye i Naïrobi muri Kenya na Luanda muri Angola, yasabye impande zishyamiranye kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki, nayo Perezida Tshisekedi ayihinduye ubusa, ahitamo inzira ya gisirikari kandi byaragaragaye ko ntacyo yakemura.

Mu gihe tariki 23 Ukuboza uyu mwaka umutwe wa M23 wagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Naïrobi, ubwo yarekuraga  agace ka Kibumba wari warigaruriye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwo nta kintu na kimwe burakora ngo bwerekane ubushake bwo kurangiza intambara mu mahoro ahubwo burazana abacancuro bo gusubiza ibintu irudubi. 

Leta ya Tshisekedi yakomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR, nyamara iyo myanzuro yarategekaga ko imitwe yose ishyira intwaro hasi, iy’abanyamahanga igasubira mu bihugu ikomokamo.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi bwakomeje imvugo ibiba urwango,  bituma Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko Abatusi, bakomeza kwicwa ibyabo bikomeza kwangizwa.

Gukomeza kurunda abantu bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, hasanzwe imitwe yitwara gisirikari itabarika, ni nko kumena peteroli mu muriro. Uko biyongera ni nako intwaro ziyongera mu baturage, ubugizi bwa nabi nabwo bugakaza umurego, cyane cyane ko ubutegetsi nta bushake, nta n’ubushobozi bwo gukumira ibikorwa by’urugomo. 

Ibi byose rero ni ibimenyetso byerekana ko amahoro muri kongo akiri kure nk’ukwezi, kuko na ba nyir’ibibazo bashaka ko bihoraho ubuziraherezo.

Urebe kandi, aho kwamagana Tshisekedi udashaka ko intambara irangira binyize mu nzira y’ibiganiro, kugeza ubwo aroha abacancuro mu baturage, ejo uzumva hari abahimbahimba ibirego bagereka ku Rwanda. Ibyabo byaravumbuwe ariko, icyo bagamije ni ukuyobya ubutegetsi bwa Kongo bayihisha ukuri, kugirango intambara ikomeze, abo ba rusaruriramunduru nabo bakomeze bisahurire.

2022-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021
Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.

Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.

Ubwanditsi 06 Aug 2016
Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Ubwanditsi 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi
ITOHOZA

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru