• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha inzego zinyuranye, zirimo n’ingabo za Loni ziri muri Kongo, arahamya ko abarwanyi ba AFC/M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’Abakongomani, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025, bigaruriye umujyi wa Minova, wo muri Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ayo makuru kandi yanemejwe na Guverineri w’iyo ntara, Jean-Jacques Purusi.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibihumbi byinshi by’abaturage ba Minova bakirana ubwuzu abo barwanyi ba M23, dore ko umwe mu bayoboye imirwano yafashe Minova, Col Nsabimana, anakomoka muri ako gace.

Si muri Minova bishimiye abo bise “abatabazi”, kuko no mu mujyi wa Goma humvikanye abaturage basaba ko M23 yabanguka nabo ikabamururaho ingabo za Leta, zifatanya n’iza SADC, iz’Abarundi, abacancuro, Wazalendo na FDLR, kubahohotera. Ni amajwi n’amashusho byatambutse mu bitangazamakuru bikorera mu burasirazuba bwa Kongo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Minova ni umujyi munini w’ubucuruzi uri ku Kiyaga cya Kivu, ukaba wari urinzwe cyane n’abasirikari b’Abarundi ndetse n’abajenosideri ba FDLR.

Ifatwa rya Minova rero rirushijeho gushyira mu kato Goma, iherereye mu bilometero 40 gusa uvuye Minova. Kugeza ubu umuhanda Minova-Sake-Goma niwo gusa wahuzaga intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ukaba ariwo wari usigaye wifashishwaga cyane mu kugemurira Goma ibiribwa, ndetse no kugeza ibikoresho n’abasirikari mu duce Leta ikigenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva Minova igiye mu maboko ya M23, bivuze mu ngendo hagati ya Bukavu na Goma, uruhande rwa Leta rusigaranye gusa inzira y’ikirere n’iy’amazi, ariko rukaba rutakwizera neza umutekano cyane cyane mu gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu, kuko M23 ubu igenzura igice kinini cy’ icyo kiyaga.

Ifatwa rya Minova kandi rishobora guhindura isura y’intambara hagati ya Leta ya Kongo na M23, kuko nk’ikibuga cy’indege cya Kavumu cyagurukirwagaho indege zijya kurwanya M23, nacyo gishobora gufatwa mu gihe gito cyangwa kikabuzwa gukora cyisanzuye

Ikindi, ni ubwa mbere uyu mutwe ufashe agace ko muri Kivu y’Amajyepfo, ahasanzwe havugwa imirwano ishyamiranyije igisirikari cya Leta n’umutwe wa “TWIRWANEHO” wa Gen. Makanika, uvuga ko urengera ubuzima bw’Abanyamulenge. Biroroshye rero ko M23 na Twirwaneho byahuza imbaraga bikarwanya umwanzi umwe, aribwo butegetsi bwa Tshisekedi n’ababushyigikiye.

Ikidashidikanywaho ni uko kwinjira kwa M23 muri Kivu y’Amajyepfo bizakoma mu nkokora igihugu cy’uBurundi, cyahanyuzaga abasirikari n’intwaro mu kujya kurwanirira Tshisekedi. Kuba M23 kandi igenda isatira umupaka w’uBurundi, birumvikana ko bitazaha umutuzo ubutegetsi bwa Gen. NEVA, ugiye guhora yikanga ko M23 yamuha isomo ryo kutivanga mu bibazo bitamureba.

Hagati aho, amakuru dukesha Reuters na BBC aravuga ko, kuri uyu wa kabiri, urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ndetse no mu gace ka Mugunga kari mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, bigakekwa ko naho M23 yaba ihagera amajanja. Ibyo ndetse ngo byatumye ibigo by’amashuri byo muri ako gace ka Mugunga bifungwa hutihuti, mu rwego rw’umutekano wabyo.

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi, dore ko mu byumweru bitageze kuri bibiri yafashe Masisi-Centre, Katale, Ngungu, Lumbishi, Minova, Bweremana n’ahandi, Perezida Tshisekedi we n’ubu aracyarahira ko atazigera na rimwe ashyikirana n’uwo mutwe yita uw’iterabwoba. Ngo” UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA”.

2025-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   
Amakuru

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Ubwanditsi 14 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru