• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa bagizwe abere

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa bagizwe abere

Ubwanditsi 06 Dec 2018 ITOHOZA

Mukangemanyi Adeline Rwigara urukiko rukuru rwamuhanaguyeho ibyaha  byose yari akurikiranyweho. Urukiko rukaba rwagaragaje ko ntabimenyetso simusiga byerekana amagambo n’amajwi  yaharerekanyaga n’abavandimwe be kuri whatsapp, bigize ibyaha yashinjwaga. Ninako byagenze ku mukobwa we Dianne Rwigara ku birego byose, umucamanza yavuze ko “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Rwemeje ko icyaha cyo guteza imvururu n’amacakubiri kuri Mukangemanyi, Mukangarambe, Tabitha Gwiza na Turayishimiye, kitabahama. Rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Kuri Diane Rwigara, Urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukora inyandiko mpimbano, bitamuhama. Rukaba rwemeje ko ari umwere, ndetse rwemeje ko amagarama y’urubanza aguma mu isanduku ya leta.

Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara, byemejwe ko batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017, bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 23 Ukwakira 2017, rwategetse ko Diane Rwigara na nyina bafungwa by’agateganyo, murumuna we Anne arafungurwa. Ku wa 5 Ukwakira 2018 nibwo Urukiko Rukuru rwemeje ko nabo barekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye.

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Ubwanditsi 04 Dec 2016
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 17 Oct 2017
Ikinyoma cya Major  Rutayomba  Theogene  na  Rado Itahuka cyakubiswe   kitarenze umutaru  ( Yavuguruwe )

Ikinyoma cya Major Rutayomba Theogene na Rado Itahuka cyakubiswe kitarenze umutaru ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 17 Mar 2016
James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana  ni muntu ki ?

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Ubwanditsi 20 Oct 2017

2 Ibitekerezo

  1. JOHN
    December 6, 20188:14 pm -

    Harukijwe ibimyetso byatanzwe bahinduwe abere ariko ubushinjacyaha bushobora kuzana ibimenyetso simusiga bishyashya.

    https://www.youtube.com/watch?v=uHIHFaj1hLI

    Subiza
    • Sacyega
      December 9, 20185:35 pm -

      Ibimenyetso bihe? Igihe tugezemo ntabwo ari icyo kurega abantu ibyaha bitabayeho, urugero guteza imvururu hari aho bakoresheje imyigaragambyo? Abantu bagabanye inzangano no gukandamiza kuko İsi n’icumbi , aba bantu barababajwe bihagije nibahabwe agahenge.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI
HIRYA NO HINO

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk
SHOWBIZ

Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk

Ubwanditsi 16 May 2019
Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga  REG VC berekeje muri Police Volleyball Club
Amakuru

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 14 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru