• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Ubwanditsi 11 Mar 2017 ITOHOZA

Nyuma y’aho Paul Rusesabagina wari umutetsi muri Hotel des Diplomates yari icumbikiye ibirindiro by’ingabo zatsinzwe, ari naho bacuriraga imigambo yose y’ubwicanyi, yaje kugera muri Mille Collines ahunze ibisasu byaraswaga kuri Diplomates , aho Mille Colilines niho yakomereje kuba Maneko , uneka impunzi akabwira Bizimungu wari chief of staff , Gen. Munyakazi na Col Renzaho bari bamwe mu bayobozi b’Ingabo za tsinzwe , bakagira n’ibyumba muri Mille Collines byo gusambanyirizamo Abatutsikazi bakurwaga st Paul n’ahandi mu mujyi wa Kigali.

Paul Rusesabagina yaje gutakaza agaciro imbere y’Abazungu ubwo yari yarigize igihangange muri 94, ko yakijije abatutsi, bikaza kugaragara ko ahubwo yarokoye baramu be n’umugore we yakuye iwe akabazana muri Mille Collines, abandi batutsi bicwa hamwe n ‘abahutu batavugaga rumwe n ‘ubutegetsi bwariho , ibyo byose byakorwaga n’inshutiye Gen. Bizimungu wari chief of staff ! wamuhaye abasilikare bo kujya kuzana umuryango we muri Mille Collines yititira abatutsi bose barokokeye aho muri Mille Colline. Ubu Gen.Bizimungu yakatiwe na TPIR , kandi muziko Rusesabagina yatanze za interview anabwira abari arusha harimo nyakwigendera madame Alison Deforget ko Bizimungu yari umuntu mwiza.

-6024.jpg

filimi ’Hotel Rwanda

Ikindi cyakubisehasi Rusesabagina ni igihe yabeshyaga amahanga ko ari intwali yarokoye Abatutsi, muri filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Akaza kunyomozwa n’Igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.Igitabo cya Edouard Kayihura, umucikacumu warokokeye aho Mille Collines.

-6025.jpg

Igitabo cya Edouard Kayihura ” Inside the Hotel Rwanda”

« Inside the Hotel Rwanda « iki gitabo kivuga ko Rusesabagina akigera kuri Mille Collines yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, yabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura bakurwamo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.

Burya koko ngo iminsi y’ igisambo ni 40

Rusesabagina mu gihe yari mu Bubiligi yaje guhamagarwa munzego z’ubutasi z’ Ububiligi ngo ajye gusobanura uko akorana na FDLR, icyari kigamijwe nuko yagombaga gukurikiranwa agashyikirizwa inkiko nkuko bimeze kuri ba Murwanashyaka ba FDLR, nimuri urwo rwego Rusesabagina yitakanye FDLR yivuye inyuma imbere y’ abamubazaga, aranabisinyira abwira abamubazaga ko adashobora na rimwe gukorana n’abicanyi bo muri FDLR, kowe ari Umututsi ndetse w’Umunyiginya wakijije abatutsi ! Nyuma yaje guhungira muri Amerika ariho yakomeje gutekera imitwe.

“Nagira amahirwe akaza kwiyamamaza, abo yizeye kuzamutora ntibazamenye ibyo yavuze ( ubu uko arigushaka kwigarurira fdlr ) ariko yibuke ibyo yasinyiye .
Rusesabagina ni umuhemu” -Rushyashya

-6028.jpg

Gahima Gerard

Muri Bruxelles, yigeze guhamagara Gahima amuraza munzu ye, abwira Gahima mukuru wa Rudasingwa ko agomba kujya kumwereka inzego za maneko zo mu Bufaransa ( Service de Renseignement Français ) kugirango abahe ubuhamya kuby’ ihanurwa indege ya Habyarimana !

Ariko icyaje kugaragara nuko Gahima ntabyo yari azi ! mu gihe bari bagiye gufata Transport ya Train (gariyamoshi) aho bita Gare du Midi i Bruxelles ngo bajye i Paris, Rusesabagina atangira gushwana na Gahima, amubwira ngo yigurire ticket yokujya i Paris, induru ziravuga muri Train kandi uwamutumiye yigaramiye !

Rusesabagina na DR Eliel (Nataki) Ntakirutimana

Undi muntu Rusesabagina yatekeye umutwe ni uwitwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana nyiri ibitaro « HOPITAL LAREDO » ibi bitaro biba i Texas, uyu ni umunya Kibuye akaba mwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza.

-6027.jpg

Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana na Rusesabagina “Amahirwe ya nyuma”

Dr. Eliel Ntakirutimana niwe mutera inkunga wa mbere wa Rusesabagina ariko baje gushwana kubera ubujura bwa Rusesabagina, Rusesabagina yibye Ntakirutimana amadorali 400.000$, mu ma conférences na za meeting zakorwaga na Rusesabagina zose zategurwaga na Dr. Ntakirutimana, Rusesabagina akamwizeza ko azamwishyura ariko Rusesabagina yaramwihakanye, hazamo inzangano nyinshi mu miryango yabo.

“Icyo gihe Rusesabagina yari yakoze mu ntoki za Bush akiri perezida, yibwirako nawe biri hafi dore ko nawe yari asigaye ajya mubapfumu !!

-6022.jpg

Rusesabagina hano yarawutetse urashya yambikwa umudari na Perezida George W. Bush

Ibya 400.000$ uko byaje kurangira ,imiryango n’inshuti byarabunze nuko Rusesabagina yemera kujya atanga make ku kwezi.

Rusesabagina yayobotse RNC biranga

Ubwo Rusesabagina yari amaze gushwana na Dr. Nataki, yasabye abari bashinze RNC ko bamushyira mu batangije RNC ( Membre Fondateur ) barabimwemereye, Theogene Rudasingwa atangira kumwizeza ko azaba Perezida wabo , arinako arara kwa Rusesabagina, umunsi umwe Rusesabagina yagiye kureba Nyamwasa na Karegeya muri SA, maze Nyamwasa aramubwira ati :” niba ushaka kuba Perezida zana amafaranga duhangane na Kagame, Rusesabagina yarebye Nyamwasa mumaso, amubwira ko nta mafaranga afite, niko kugaruka ageze muri belgique, ava muri RNC yitwaje ko afite imirimo myinshi arinako agenda avuga ngo bariya batutsi bo muri RNC bamaze abahutu ko atabizeye kandi ko abazungu bamugiriye inama yokubareka.

-6023.jpg

Paul Rusesabagina

-6026.jpg

Abafatanya bikorwa

IGISHYA : Muri iyi minsi rero amakuru avuga ko Rusesabagina yasubiye kwa Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana, abifashijwemo n’Umunyamulengekazi w’ihabara rya Dr. Nataki, amusaba ko yamuha amahirwe ya nyuma, akajya kwirwariza i Kigali n’uko Dr. Elie Nataki Ntakirutimana amwongera andi madorali 400.000$ ngo ajye kwiyamamaza mu Rwanda, amakuru yizewe avuga ko ubu Rusesabagina ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5-6/ 2017. Ariko nawe akaba afite ikibazo cy’impapuro z’inzira nki icya Thomas Nahimana.

Cyiza D.

2017-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Ubwanditsi 06 Apr 2017
Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Ubwanditsi 28 Oct 2018
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Ubwanditsi 02 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside
POLITIKI

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 30 Oct 2017
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru