• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Ubwanditsi 23 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Twabwiye kenshi abasomyi bacu ko abayoboke ba FDU-INKINGI na JAMBO ASBL bakorana bitaziguye n’ n’abajenosideri ba FDLR, ariko abo bana n’abuzukuru b’abahekuye u Rwanda bakabihakana, kuko bazi ko nta shema riri mu gukorana n’inkoramaraso, kabone n’iyo zaba ari ababyeyi cyangwa abavandimwe bawe.

Babihakanaga batinya kandi ko imikoranire yabo n’ibyihebe iramutse imenyekana ku isi yose, bitabagwa amahoro, cyane cyane ko iyo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ubundi amahanga yose ategetswe kurwanya.

Amakuru y’imvaho, Rushyashya iyashingira ku misanzu FDU-INKINGI na Jambo Asbl bikusanya buri kwezi, maze igice kiswe”ingemu” kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kigashyikirizwa FDLR muri Kongo, aho ikomeje kwica Abakongomani, cyane cyane abavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Burya rero nyakibi ntirara bushyitsi koko. Abo bana b’abajenosideri bananiwe gukomeza guhisha ko bakorana na FDLR kuva kera, bivamo nk’inopfu, maze bavuga ko bagiye” kurushaho” gutera inkunga FDLR, ngo kugirango ibafashe gutaha mu Rwanda binyuze mu nzira y’intambara, ngo kuko basanga inzira y’imishyikirano na Leta y’u Rwanda itazashoboka.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, guhera saa 14h00, ikabera ahitwa” Rue Washington” .

Iyo nama yitabiriwe n’inkorabusa 86, nk’uko bisanzwe zirimo ibigarasha byataye umutwe, interahamwe zikirota kugarura mu Rwanda ingoma ya Hutu-pawa, n’abanyamahanga babashyigikiye.

Ni inama yayobowe na Placide Kayumba, uhagarariye Ingabire Victoire mu buyobozi bwa FDU-INKINGI. Uyu Kayumba Placide kandi ni umuhungu wa Ntawukuriryayo Dominique, umujenosideri watsembye Abatutsi ku musozi wa Kabuye muri Gisagara, akanabihanirwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Mu bafashe ijambo rirerire muri iyi nama kandi, harimo Norman ISHIMWE SINAYOBYE utegeka JAMBO Asbl, rya shyirahamwe ryiganjemo abakomoka ku bajenosderi, ryashyiriweho gutagatifuza ababyeyi babo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari muri iyo nama rero bemeje ko ngo bagiye kongera inkunga basanzwe bagenera FDLR, kugirango intambara yayo yihute, kandi bakishakamo ushinzwe imyitozo n’ibindi bikorwa bya gisirikari, ugomba gukorana bya hafi na FDLR.

Ikindi cyihutirwa ngo uwo muntu azaba ashinzwe, ni ukugura ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bigezweho, dore ko ngo babonye n’abanyamahanga biyemeje kubafasha muri icyo gikorwa cyo kuzigura no kuzigeza mu birindiro bya FDLR.

Hari abavuga ko bahagarariye impunzi muri Kongo-Kinshasa, Zambiya na Australia, nabo bahawe ijambo kuri”zoom”, bemeza ko izo mpunzi ngo nazo zigiye “kwitanga kurushaho” mu gukorana na FDLR, ngo kuko ari yo mizero yo gutaha mu Rwanda “bemye”.

Ikindi, nk’uko tubikesha uwari muri iyo nama, ngo FDU-INKINGI na Jambo Asbl bigiye gufasha FDLR gushaka ibindi bihugu nibura bibiri(2) byiyongera kuri Kongo-Kinshasa, byababera”base arrière”, ni ukuvuga aho FDLR izajya itera iturutse, ikanahahungira igihe biyisaba gusubira inyuma.

Nubwo ariko bigamba ibikorwa by’ubugambanyi ndetse bakanahishura ko hari abayibashyigikiyemo, ntibabuze no kugaragaza impungenge z’uko ngo” ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI” bufite amaboko akomeye hirya no hino ku isi, dore ko ngo hari aho bajya gutakamba ariko ijwi ryabo ntiryumvikane, ahubwo bagashishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha ku neza.

Ntawe unanira umushuka, ahubwo ananira umuhana koko! Izi ngumba z’amatwi ntizishaka kumva inama zigirwa yo gusubira mu gihugu ku neza, mu gihe nyamara hari bagenzi babo ibihumbi n’ibihumbi bahisemo kwitahira mu mahoro, kuko babonaga ko imyaka ibaye myinshi cyane iby’intambara byaraheze mu nzozi.

Nyamwanga kumva nyiyanze no kubona ariko. Ngaho Ingabire Victoire nakomeze abashore mu ntambara muzashiriramo, we yirira ifiriti na mayoneze i Kigali.

Ngaho nimwiyahure, kuko uwabatsinze na mbere hose ntaho yagiye, ahubwo imbaraga yazikubye kenshi mu buryo mutatekereza.

Mwatsinzwe mugifite igihugu n’ubutegetsi, ubu mukerakera rero sibwo mwagira icyo mwigezaho.

Ikindi, ubumwe bw’Abanyarwanda bumaze gushinga imizi. Ntibuzaha icyuho rero inyangabirama za Jambo/FDU/FDLR n’undi wese uwashaka kubuhungabanya.

2024-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Ubwanditsi 07 Jun 2022
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022
Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire
Amakuru

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 19 Sep 2022
Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw
Mu Rwanda

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017
RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya  Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru