• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Jan 2019 ITOHOZA

Nyuma y’amabaruwa hagati ya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda, umwuka si mwiza hagati y’aba bayobozi kubera ukutumvikana ku ngingo zirimo umubano n’u Rwanda n’ibiganiro bigamije kuvugutira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.

Mbere y’icyumweru kimwe ngo abaperezida ba EAC bahurire mu nama izabera i Arusha ku wa 1 Gashyantare yabanje kwimurwa inshuro ebyiri, bivugwa ko Nkurunziza atishimiye na busa uburyo ibiganiro yagiye agirana na Museveni, nyuma y’amasaha make bisangaga amabaruwa yabo arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Arimo nk’iyo ku wa 4 Ukuboza 2018 Nkurunziza yandikiye Museveni ashinja EAC kudaha agaciro ibibazo bitavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nkurunziza yongera no kunenga umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, washyizweho nyuma y’imvururu zo mu 2015, aho yamagana imbaraga zashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, ndetse ngo ntiyashyigikiye imyanzuro yayo irimo no gutanga imbabazi ku bakurikiranyweho kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Kampala buvuga ko ishotorana, nyuma y’iminsi ine yasubijwe na Museveni, amwibutsa ko nawe amasezerano y’amahoro yo ku wa 28 Kanama 2000 ari yo yamugejeje ku butegetsi, kandi yemeranyijweho ku buhuza bwa EAC.

Museveni agira ati “Yego, ishyaka ryawe CNDI ryatangije urugamba rw’amasasu, tudashidikanya rwari igitutu kuri Guverinoma y’abatutsi yari iyobowe na Buyoya. Ariko nanone ntabwo CNDI yafashe Bujumbura ku mbaraga. Yo hamwe n’abandi bari barahunze bageze i Bujumbura kubera ibiganiro byayobowe na EAC.”

Museveni ngo ntabwo yashyigikiye ko u Burundi bwanga kwitabira inama ya EAC, byanatumye isubikwa abayobozi bahagarariye ibindi bihugu bageze i Arusha, bagategereza bagenzi babo bava i Bujumbura bagaheba. Ntiyanashimishijwe n’uko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro byagombaga guhuza impande batavuga rumwe mu mpera za 2018.

Kuri Nkurunziza, yabajije Museveni impamvu yasabwa kuganira n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, kandi u Rwanda rutaraganira n’Interahamwe.

Museveni ati “Ntabwo ndi umuvugizi wa Perezida Kagame, ariko mu byumvikana hari itandukaniro hagati y’abagerageje guhirika ubutegetsi n’abajenosideri. Abakora kudeta (coup d’état) baba bashaka ubutegetsi mu nzira zitari iza demokarasi. Abajenosideri bo bari bagamije gutsemba abaturage, abaturage ba Afurika.”

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Perezida w’u Burundi avuga ko akarere katamushyigikiye ku buryo igihugu cye gisa n’igisigara cyonyine.

Ku ruhande rwa Museveni, ngo nubwo yaba ataragaragarije mu ruhame ukutishima kwe ku buryo u Burundi bukomeje kutitabira ibikorwa by’akarere, umwe mu badipolomate yavuze ko yarakajwe ’n’ukwiheza’ kw’u Burundi mu gushakira umuti ibibazo biri muri icyo gihugu.

Ni ibibazo byavutse mu 2015 nyuma y’uko Nkurunziza yari amaze kwiyamamariza manda ya gatatu, yafashwe nk’itanyuranye n’itegeko nshinga.

Gusa ngo nubwo bimeze bityo, amaso aracyahanzwe Nkurunziza ngo harebwe niba yagaragaza ubushake mu gushaka umuti w’ikibazo, haherewe ku nama ya EAC itegerejwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, i Arusha.

2019-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2017
Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Ubwanditsi 24 Oct 2018
Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye
Amakuru

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha
INKURU NYAMUKURU

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru