• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016 ITOHOZA

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze aho u Rwanda rugana nyuma yo kuzaba ruri hafi gusoza icyerekezo rwari rwarihaye cya 2020, mu cyerekezo gishya cya 2050, u Rwanda ngo ruzaba rwarateye imbere muri byose umuturage abona umusaruro mbumbe wa 1 240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2050 umutekano w’ibiribwa n’ibindi by’ibanze ugomba kuba ihame, buri munyarwanda akagira amazi meza, amashanyarazi ahendutse, internet n’ibindi by’ibanze.

Minisitiri Gatete yavuze yashimangiye intego y’igihugu Perezida Kagame yakomojeho ejo ko kigomba gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba kitagitegereza inkunga y’amahanga. Avuga ko vuba hazemezwa igihe ibi bizahagarara.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubu umusaruro mbumbe ku mwaka w’umunyarwanda ubarirwa ku madorari ya Amerika 720$ ku mwaka, ariko umuhigo ari ukugeza ku 1 240$ ku mwaka mu myaka ine iri imbere, ku 4 000$ mu 2035, no ku 12 000$ mu cyerekezo cya 2050.

Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu cyerekezo cya 2050 u Rwanda ruhereye ku ngero z’ibindi bihugu byabishoboye narwo rwagera ku ntego zarwo nta kabuza.

Mu kugera kuri ibi Abanyarwanda ngo bagomba kugira umuco wo kwizigamira ngo nubwo byatangiye ariko nibikomeze kuko amafaranga y’ubwizigame yifashishwa cyane mu bukungu bw’abatuye igihugu.

Minisitiri Gatete yagiye avuga uburyo inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, amabuye y’agaciro na Gas byose bigomba gushyirwamo imbaraga bikagera mu 2050 hari ibyagezweho bikomeye.

Ibi byose ngo bizagerwaho mu gihe abanyarwanda bashingiye ibikorwa byabo ku ndangagaciro z’u Rwanda nk’umuco, ubumwe, kwigira ndetse n’umuco wo kubazwa ibyo ukora.

Ati “Twagize Imana tubona umuyobozi utugeza kuri ibi, n’ahandi ni ihame mu bindi bihugu, mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora muri ibi. Dukeneye umutekano, dukeneye guhozaho n’umuco wo kubazwa ibyo dukora cyane cyane ibya rubanda.”

Asoza yagize ati “Umushyikirano nk’uyu ni umugisha dufite kugira ngo dutekerereze abanyarwanda kugira ngo tubageze aho bifuza.”

-5078.jpg

-5077.jpg

-5076.jpg

2016-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2019
Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda
Amakuru

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere
Amakuru

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba
ITOHOZA

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru