• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2017 POLITIKI

Dr. Leopold Munyakazi ufungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Muhanga, avuga ko Leta y’u Rwanda ifata neza imfungwa n’abagororwa na we ari mo ku buryo atabikekaga ndese akaba ashimira Perezida Kagame uburyo ayoboye u Rwanda.

Ibi Dr. Leopold Munyakazi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 ubwo Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga ubwo bizihizaga umuganura basabana n’imiryango yabo kandi bizihiza intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu ijambo rye Dr.Leopold akaba yishimiye uburyo afashwe neza ati “Turashimira Perezida Kagame ukuntu atuyoboye neza, ubu mfite mudasobwa imfasha kwandika ibijyanye n’urubanza rwanjye.Mbasha kuvugana n’umuryango wanjye kandi uba mu mahanga, ibi bituma natwe tuzabasha kubaka igihugu nidusubira mu buzima busanzwe.”

Dr. Munyakazi avuga ko ibyo avuga bimuri ku mutima nk’uko yabigaragaje acinya akadiho n’ibyishimo ku maso, yishimira umuganura n’intsinzi ya Perezida Kagame.

Ati “Nk’uko twabigaragje mu mbyino n’umudiho, turashima Paul Kagame utuyoborana ubwitonzi n’ubushishozi, tunamusabira ku Mana ngo imukomeze muri iyo nzira yo kubaka igihugu cyunga Abanyarwanda kigatera imbere.”

Imfungwa n’abagororwa bagaragaje ibyishimo batewe no kuba na bo bahabwa uburenganzira bakaganura ku by’imiryango yabo yabazaniye kuko ngo bibatera kumva ko nibasubira mu miryango yabo bazakirwa nk’abandi Banyarwanda.

-7944.jpg
Dr Munyakazi acinya akadiho n’abandi bagororwa hamwe n’abacungagereza (Foto/KTD)

Mu mbyino, n’umudiho bigaragaza ko bishimiye uko bagororwa, bagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubafasha kugororoka.

Bahamya ko ibyo babikesha kuba nabo baragize uruhare mu ihinduka ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kandi bikaba byarakunze.

Imiryango yabo kandi yabasuye ibazanira ibiribwa bitandukanye birimo imbuto n’amata n’ibiryo bitetse ubundi batajyaga babazanira.

Mu kwizihiza umuganira imfungwa n’abagororwa basangiye umutsina w’amasaka, ibijumba n’ibishyimbo.

ACP Jean Bosco Kabanda wari waje kwifatanya n’imfungwa n’abagororwa kwizihiza umuganura n’intsinzi ya Parezida Kagame yasabye imiryango yaje gusura abayo bafunze kubafasha kugororoka aho gukomeza kubashora mu byaha.

Agira ati “Mugire uruhare rwo kugorora abantu banyu, kuko hari usura umuntu amuzaniye igisheke yagipfumuye agashyiramo urumogi.Aho ni ugukomeza kumushyira mu cyaha nataha namwe murabyumva ko azakomeza kugwa mu cyaha wamumenyereje.”

Gereza ya Muhanga icumbikiye imfungwa n’abagororwa 5163 barimo abagabo 4720, abagore 437, abatagareza ku myaka y’ubukure batandatu, hakiyongeraho n’abana bafunganywe na ba nyina 57.

Muri Nyakanga nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Leopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare myri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dr Munyakazi yavutse tariki 1 Mutarama 1960, mu cyahoze ari Komini Kayenzi muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Kamonyi.

Munyakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahageze avuye mu Rwanda mu mwaka wa 2004, yatawe muri yombi ubwo yasabaga icyangombwa cy’ubuhungiro. Yoherejwe mu Rwanda ku wa 28 Nzeri 2016.

Ubwanditsi

2017-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019
KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994
Mu Mahanga

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru