• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Ubwanditsi 16 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho mu minsi ishize ndetse n’ubu isoko ryo kugura no ku gurisha abakinnyi ryatangiye mu Rwanda, ubu hagezweho abatoza berekeza mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, ku isonga nyuma y’imyaka 4 avuye muri Gikundiro ndetse akanayihesha igikombe cya Shampiyona Masudi Djuma yahawe gutoza ikipe ya Rayon Sports.

IRAMBONA Masudi Djuma agarutse muri Rayon Sports aherukamo muri 2017

Ubwo hari ku italiki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma yasezeye ku b’uyobozi bw’ikipe ya Gikundiro nyuma y’umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2 ndetse akaba n’umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017, nyuma y’icyo gihe Masudi agarutse mu ikipe nkuru nk’umutoza wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’iminsi 1468 ayivuyemo, kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nyakanga 2021 nibwo uyu mutoza yagarutse muri Murera kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, aje asimbuye umutoza Guy Bukasa utarabashije kugeza ku mwanya mwiza iyi kipe kuko yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yahataniraga igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

Masudi Djuma si ubwa mbere aje muri Rayon Sports kuko ubwo hari mu mwaka wa 2017 yatwaranye nayo igkombe cya shampiyona iyi kipe yaherukaga mu mwaka 2013, uyu mutoza kandi yagiranye ibihe byiza na Rayon Sports ubwo yari ayirimo nk’umukinnyi.

Ese Masudi niwe mutoza wari ukenewe muri Rayon Sports?

Byagorana kwemeza ko uyu mutoza ariwe wari ukenewe muri Rayon Sports gusa, ariko ku rundi ruhande igisubizo ni Yego.

Impamvu ya mbere umuntu yaheraho yemeza ko ariwe wari ukenewe ni uko uyu mutoza adahenze ndetse kandi atari umutoza mushya mu muryango mugari w’abakunzi ba Gikundiro.

Aha ibi bivuze iki? Ikipe ya Rayon Sports yakunze kuzana abatoza bafite uruhu rwera ariko ntibayiheshe umusaruro wo ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe muribo ntabwo banatindaga muri iyi kipe, aha umutoza wagize uruhare rugaragara cyane mu kwitwara neza muri Rayon Sports harimo umunyabrazil Robertihno ndetse na Yvan Minnaert bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Condeferations Cup.

Abandi batoza bagiye baza muri Rayon Sports nyuma y’abo b’abera ntabwo barabasha gufasha Gikundiro kugera no ku mwanya wo guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, kuko uyu mwaka ubaye uwa gatatu Rayon Sports itazi uko guhagarira igihugu bimeze, bivuze ko aba batoza batahiriye iyi kipe y’i Nyanza.

Kuzana Masudi rero umuntu ntiyatinya kuvuga ko uyu mutoza aje akenewe, kuko icyambere urebye ku mushara w’uyu mutoza ntabwo azahabwa amafaranga menshi ugereranyije n’abamubanjirije b’abanyamahanga.

Ikindi cya kabiri, ni umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports mu maraso, kuko yayikinnyemo ndetse kandi yarayitoje by’umwihariko akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2016-2017.

Masudi kandi ni umutoza uzi neza isoko ry’abakinnyi b’abanyarwanda ku buryo bitazamugora kurambagiza no kubona abakinnyi azifashisha muri Murera, ikindi kiyongeraho ni uko umukino akina uhura neza n’uwo abakunzi ndetse na Rayon Sports ubwayo ikina, akaba ari umukino wo hasi kandi usatira izamu ry’uwo bahanganye.

Masudi Djuma azwi nk’umutoza ugira igitsure

Mu kazi ka buri munsi hadasigaye no mu mupira w’amaguru, igitsure kiba gikenewe bitewe na sosiyete iba ihari akaba ari naho igitsure kiba gikenewe mu bantu batandukanye kugirango badatatira ku mahame y’akazi.

Masudi Djuma uzwi cyane nk’umutoza ugira igitsure kuva yatangira gutoza muri rayon Sports ndetse n’ahandi hatandukanye yatoje hano mu Rwanda haba muri AS Kigali ndetse na Bugesera yamenyekanye nk’umutoza ukunda kugira igitsure ku bakinnyi ariko arwana no kugirango bamuheshe itsinzi dore ko ari umwe mu batoza bakunda gutsinda (n’ubwo burya ntawanga itsinzi).

Masudi, umutoza udakunda kuvugirwamo

Kuri iyi ngingo, uyu mutoza we ahiriye cyane kuko ibyo ahisemo nibyo aba ashaka gukora, mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda bivugwa ko abatoza bamwe na bamwe bavangirwa n’abayobozi b’amakipe cyangwa se abandi bafite ubushobozi buri hejuru y’abatoza, ariko kuri Masudi we azwi nk’umwe mubatoza bihagararaho ndetse imyanzuro bafashe rimwe na rimwe bigorana kuba wayomukuraho.

Masudi Djuma Irambona w’imyaka 43 asinyiye Rayon Sports nk’umutoza mukuru wanatoje andi makipe atandukanye arimo AS Kigali ndetse na Bugesera FC ya hano mu Rwanda ndetse kandi uyu mugabo yanatoje ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya n’andi yo muri Kongo Kinshasa.

2021-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021
Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Ubwanditsi 15 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida
POLITIKI

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi
Amakuru

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura
HIRYA NO HINO

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ubwanditsi 15 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru