• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Ubwanditsi 04 Oct 2019 POLITIKI

Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Ukwakira muri Senat y’u Rwanda habereye igikorwa cyo kumurika ubushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yabanje gushimira leta n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano guhangana n’abahakana n’abapfobya jenoside nk’Urwego rw’Ubutabera, Ububanyi n’Amahanga, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Itorero ry’Igihugu, itangazamakuru n’Abantu ku giti cyabo bakurikirana buri gihe, bakamagana, bakanarwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga.

Yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze muri Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bushingiye ku nshingano y’umwihariko ya Sena, ijyanye no “Kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga”. Ati “Ayo Mahame remezo niyo yubakiyeho imiyobore y’Igihugu, mu cyerekezo twifuza”.

Yakomeje agira ati: “Ubu bushakashatsi bugiye gutangazwa, bujyanye by’umwihariko n’Ihame remezo rikomoka ku masomo dukura mu mateka yacu, ryo: Gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside.”

Gukora ubu bushakashatsi, ndetse n’ubundi bwabubanjirije, ni bumwe mu buryo Sena ikoresha, mu kurangiza iyi nshingano y’umwihariko yo kugenzura amahame remezo.

Nyakubahwa Makuza Bernard ati: “Nk’uko abashakashatsi batandukanye babigaragaza, nta gitangaza kuba tubona ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byarateguwe. Ahubwo, byaba ari akaga twicecekeye, tukarebera, kandi tuzi ukuri.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Senateri Rugema Michel avuga muri macye ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda, yavuze ko Hasanzwe umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi muri rusange, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi biza byihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda. Harimo gutsimbarara ku mateka ya kera, banga igitekerezo cyangwa politiki iyo ari yo yose yaba ivanaho cyangwa ivugurura politiki y’amacakubiri babayemo kuva kera.

Senateri Rugema ati: “Byagaragaye ko hakiri ikibazo cy’ibihugu n’imiryango bitarinjiza mu mategeko yabyo itegeko rihana icyaha cya jenoside n’ingengabitekerezo yayo bityo ugasanga hakiri imbogamizi mu gihe cyo gukurikirana abakekwaho ibi byaha ndetse n’abamaze guhamwa nacyo.”

Ubushakashatsi bwa Sena bwagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi

Senateri Rugema akavuga ko byagaragaye ko hari amaradiyo na televisiyo yashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na radiyo na televiziyo mpuzamahanga zitangaza rimwe na rimwe inkuru zihakana kandi zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Rugema ati: “Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha uburyo bugezweho mu gukwirakwiza amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru ryandika mu binyamakuru”.

Mu ngamba zafashwe, harimo gusaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kwihutishagushyira mu mategeko yabyo, itegeko rihana icyaha cya jenoside, ihakana n’ipfobya byayo kuko icyaha cya jenoside kitagira umupaka.

Leta y’u Rwanda kandi yasabwe gushyiraho intumwa yihariye (Ambassador at large) izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda yerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose.

2019-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ubwanditsi 26 May 2019
Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

RUSHYASHYA 18 May 2026
Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania
Mu Rwanda

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa
INKURU NYAMUKURU

Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi  [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru