• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction

Ubwanditsi 01 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuhanzikazi Phyllisia Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe azwiho kugira uburanga n’ubuhanga budasanzwe biturutse ku ijwi rye ,yataramiye ab’I Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi kizwi nka Kigali Jazz Junction, aho benshi barimo abatari bamuzi ndetse n’abari basanzwe bamubona mu mashusho y’indirimbo bataramubona amaso ku maso

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018, muri Kigali Serena Hotel niho habereye iki gitaramo gisanzwe cyitabirwa akenshi n’abahanzi b’abahanga mu gucuranga no kuririmba umuziki mu buryo bw’umwimerere ‘Live’.

Jazz Junction yo muri iri joro yari ibaye ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka wa 2018, dore ko isanzwe ari igitaramo ngaruka kwezi akenshi kiba mu Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo uyu muhanzikazi ufite inkomoko mu gihugu cya Haiti ariko akaba ari Umunye-Amerika, Phyllisia Ross, yari kumwe na King James wa hano mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptnuz Band.

Iki gitaramo cyatangiye nyuma gato y’amasaha yari ateganyijwe dore ko isaa mbiri zageze abantu bataragera aho cyagombaga kubera ku mpamvu z’imvura yaguye mu masaha y’umugoroba.

Ahagana ku isaha ya saa tatu nibwo Itsinda rya Neptnuz Band niryo ryabanje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo nyuma baza kuvaho hajyaho umuhanzi King James nawe aririmba indirimbo ze zitandukanye.

King James wavuze ko yaje muri iki gitaramo arwaye inkorora n’ibicurane yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo; Parapara, Ganyobwen’izindi ari nako abari bitabiriye iki gitaramo bamufashaga kuziririmba ananyuzamo akajya mu bafana kubyinana nabo.

Ahagana saa tanu n’miminota mike nibwo uyu muhanzikazi w’ikimero n’uburanga buhebuje yageze ku rubyiniro abifashijwemo n’itsinda Neptunz Band ryamufashaga kuririmba maze atangira ku ndirimbo ye yitwa ‘Konsa’, ni indirimbo wabonaga benshi batazi kuririmba ariko yagerageje kubasaba kujya basubiramo ijambo ‘Konsa’ maze benshi baramwumvira bamufasha kuririmba.

Mu gihe kingana hafi n’isaha yose yamaze ku rubyiniro, umuhanzikazi Phyllisia Ross, yakomeje aririmba indirimbo ze zirimo ‘ ME&U, Only for you, Can’t Resist, One, n’izindi nyinshi zo mu bwoko bwa Zouk, Pp R&B, ndetse akavangamo na Reggae.

Uyu muhanzikazi usanzwe afite inkomoko mu gihugu cya Haiti ni umuhanga mu gucuranga Piano nk’uko yabigaragazaga ku rubyiniro dore ko ngo yatangiye gucuranga piano afite imyaka itatu gusa y’amavuko, yakomeje aririmba indirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Unconditionnal love yakoranye na Jah Cure, Sunshine yakoranye na Ne-Yo, I’m Tired yakoranye na Flo Rida, Ma vie Sans Toi yakoranye na Marvin. 

 

2018-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda

Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Ubwanditsi 07 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN
INKURU NYAMUKURU

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo
INKURU NYAMUKURU

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Ubwanditsi 21 Aug 2019
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru