• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2017 HIRYA NO HINO

Abanyarwanda baca umugani ngo “Agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”, iyi mvugo yabaye impamo kuri Uwizirerera Sibo Ange, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nubwo nyina bamwishe amaze umunsi umwe amubyaye.

Uwizirerera uri mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza afite amateka yihariye ashingiye kuri Jenoside yarokotse ndetse n’uburyo yakuze atazi ko ababyeyi be bishwe.

Uwizirerera Sibo Ange ni amazina yahawe n’ababyeyi bamureze aribo Bicamumpaka Jean Baptiste na Adela Mujawabera. Bamutoye akiri uruhinja baramwonsa, baramurera kugeza ubu afite imyaka 23 y’amavuko, ni inkumi yiga muri kaminuza.

Umuryango wa Bicamumpaka utuye mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Bicamumpaka avuga ko mu 1993 yari atuye mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, akaba yari umwarimu; aza gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’amashyaka ahitamo kwinjira mu bihe byo gusenga Imana, dore ko ngo yabonaga hari ayakoraga ibikorwa bibi byiganjemo ivanguramoko.

Ubwo Jenoside yatangiraga, umubyeyi wa Uwizirerera yafashwe n’ibise ajya kubyarira ku bitaro by’i Kilinda muri Karongi, maze umuryango wa Bicamumpaka uza kubimenya, niko kubwira umugore we ngo aze kujya kumusura maze bafate umwana baze mu rugo.

Ati “ Ubwo yajyaga kumureba, nibwo yahuye n’abana bafite agahinja, arababaza ati ako gahinja ni akande, baramubwira bati ni ak’umubyeyi wari uri mu bitaro nyina bamujyanye. Arababwira ati ngaho rero nimugende turahurira munsi y’urugo hanyuma nze mfate uwo mwana.”

Abana baragiye umwana bamushyira hasi mu mbuga, umugore w’umuturanyi akabwira abantu ko nibibeshya bagafata uwo mwana bizabakoraho. Ngo si uwo gusa wabateraga ubwoba kuko n’abandi baturanyi ariko byagendaga.

Gusa wa mubyeyi yagize ubutwari bwo gufata uwo mwana, interahamwe ziza kumenya ko haba umwana byavugwaga ko ari umututsi, bakaza kumuhiga ariko bakagenda batamwishe bavuga ngo n’ubundi azapfa, ntazabona aho amurerera.

Mujawabera yonkeje wa mwana, akajya amuha amata, aramurera ndetse na wa muforomo wabyaje nyina yaboherereje ibikombe bibiri by’amata y’ifu bakajya bayamuha.

Umufasha wa Bicamumpaka, avuga ko nubwo Ange yavutse mu bihe bigoye ariko ngo yaramureze ndetse aramukuza.

Ati “Yahuye n’ibibazo byo kubura umubyeyi, imvura yaramunyagiye, ariko Imana iramurinda. Yatangiye kunywa amata y’ifu mbere y’ibyumweru bibiri ntaratangira kubona amashereka, nagezeho mbona amashereka araje, ndamwonsa, mukorera ibintu byose nk’abandi bana.”

Uwizirerera yageze mu mashuri makuru ataramenya ko ababyeyi be bishwe

Uwizirerera avuga ko atigeze amenya ko nta babyeyi agira kuko ngo bamufashe neza ndetse ngo usibye ko babimubwiye naho ubundi ngo we yari azi ko avuka aho, cyane ko ngo yabonaga asa na Mujawabera.

Yagize ati “ Aba nibo mfata nk’ababyeyi, nibo bandeze kuva mvutse kugeza ubu. Nabimenye maze gukura nabitekerejeho ndetse birambabaza kuko cyari ikintu gishya nari nakiriye, ariko nyuma nza kubyakira ariko kuko kuva na kera bamfata nk’umwana wabo nta kibazo nigeze ngira.”

Yongeyeho ko abona abo babyeyi nk’abadasanzwe kuko usibye we bareze n’abandi bose hamwe bagera kuri 25 barimo batandatu barokotse n’abandi babaga badafite kivurira.

Ati “Bafite umwihariko, ni ababyeyi batagira uko basa kuko icyo bahaye umwana wabo ni cyo baha n’abandi, baratandukanye cyane kuko biragoye ko wabona umubyeyi uteye utyo, ukonsa atarakubyaye.”

Uwizirerera yifuza ko ibikorwa Bicamumpaka afata nka se yakoze byakwibukwa ku rwego rw’igihugu, akanashimirwa.

-6318.jpg

Uwizirerera Sibo Ange yarezwe n’ababyeyi bamutoye muri Jenoside yaburiyemo ababyeyi

Source : IGIHE

2017-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘  – Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro
Amakuru

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Amakuru

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru