• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa tatu za mu gitondo nibwo ikipe ya APR ya volleyball y’abagore yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Iyi kipe y’ingabo z’igihuhu ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitabira imikino ya Africa Women Club Championship izatangira tariki 12 Gicurasi 2023.

APR WVC yerekeje muri iyi mikino nyuma yaho ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino wa 2022.

Iyi kipe igiye muri iyi mikino mpuzamahanga ibanje kwitegura iri rushanwa dore yabanje gukina umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda ndetse inakina na Police VC imikino ibiri.

Muri iyo mikino bakinnye muri iki gihe cyo kwitegura, APR WVC yatsinze umukino umwe waraye ubaye amaseti 3-2, gusa mu mukino ubanza yari yawutakaje nawo ku maseti 3-2.

APR WVC yaherukaga muri aya marushanwa umwaka ushize wa 2022, iyi kipe y’ingabo yasoje ku mwanya 6 aho kuri ubu bavuga ko bafite intego zo kwegukana iki gikombe gihuza amakipe y’ibigugu ku mugabane wa Afurika.

Mu cyiciro cy’abagabo u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya REG VC nayo ibitse shampiyona y’umwaka ushize aho yo biteganyijwe ko izagenda tariki ya 7 Gicurasi nabo berekeza mu gihugu cya Tunisia.

APR WVC yatwaye abakinnyi 14 izakoresha muri iri rushanwa igiye kare kugira ngo yitegure neza iyi mikino dore ko iteganya gukina n’andi makipe abiri yo muri Tunisa mbere y’uko irushamwa nyirizina ritangira tariki ya 12 Gicurasi 2023.

Urutonde rw’Abakinnyi 14 APR WVC yajyanye muri Tunisia:

  1. DUSABE FLAVIA
  2. UWAMAHORO BEATRICE
  3. IGIHOZO CYUZUZO YVETTE
  4. MUSABYEMARIYA DONATHA
  5. UWIRINGIYIMANA ALBERTINE
  6. MUSHIMIYIMANA ESPERANCE
  7. BAYIJA YVONNE
  8. MUSABYIMANA PENELOPE
  9. MUKANTAMBARA SERAPHINE
  10. MUNEZERO VALENTINE
  11. KABATESI JUDITH
  12. UWERA PRISCA
  13. NYIRAHABIMANA MARIE DIVINE
  14. MUKANDAYISENGA BENITHA

2023-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Ubwanditsi 03 Jun 2025
APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Ubwanditsi 23 Jul 2021
CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Ubwanditsi 11 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi
UBUKUNGU

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Ubwanditsi 18 May 2018
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru