• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino

CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino

Ubwanditsi 03 Feb 2016 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kongo Kinshasa iracakirana n’iya Guinea mu mukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa nyafurika rihuza abakinnyi abakina imbere mu bihugu byabo CHAN ikomeje kubera mu Rwanda mu mukino byitezwe ko uza kuba ukomeye cyane.

-1994.jpg

Les Leopards, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kongo Kinshasa yageze muri ½ isezereye u Rwanda rwakiriye irushanwa nyuma yo kurutsinda ibitego 2-1 mu gihe Guinea yo yasezereye Zambia kuri penaliti 5-4 nyuma yo gukina umukino ukarangira ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo gutwara CHAN 2016 nyuma yo gusezerera u Rwanda rwakiniraga iwarwo ndetse no kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.

-1995.jpg

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ntiyigeze isiba muri CHAN na rimwe , ikba ari yo yatwaye CHAN bwa mbere mu mwa wa 2009 ubwo yakinirwga muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2009 ndetse iviramo muir ¼ mu mwaka wa 2011 n’uwa 2014.

Ku rundi ruhande, ni ubwa mbere Guinea yitabiriye CHAN ndetse ikaba yarahise ibasha kugera muri ½. Iyi kipe ikaba yaraciye mu nzira ikomeye kuko yabashije gutsinda ikanasezerera Nigeria yaje muri CHAN 2016 ihabwa amahirwe menshi yo kuyitwara.

Umutoza w’ikipe ya Guinea Mohammed Kanfory Bangoura, yatangaje ko nta wigeze aha ikipe ye amahirwe yo kugera kure nyamara ngo batunguye benshi babasha kugera muri ½ ndetse yongeraho ko biyemeje gutsinda Kongo bakagera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “ Nabwiye abakinnyi banjye ko badakwiye gukomeza kwishimira iby twagezeho kuko dufite undi mukino w’ishiraniro (na RDC) ihagaze neza cyane. Ndizera ko tuzabaha akazi gakomeye cyane- aho bigeze turashaka kugera ku mukino wa nyuma’’.

Mohammed Bangoura utoza Guinea ari kumwe n’umunyezamu Abdul Aziz Keita wakuyemo penaliti 2 akanatsinda iyahesheje Guinea itike ya 1/2
Uyu mutoza kandi yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye batakinnye ku mukino wa Zambiya bari bukine ku wa Kongo ngo kuko bameze neza.

Nta kibazo cy’imvune cyangwa ikindi kivugwa muri iyi kipe y’igihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Umutoza w’Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Florent Ibenge avuga ko nyuma yo gutsinda u Rwanda, yizeye ko gutwara igikombe bishoboka.

Ibenge yavuze ko azi ko umukino wa Guinea uba ukomeye gusa akavuga ko kuba baratsinze u Rwanda nyuma y’aho rwari rwarabatsinze kabiri rwikurikiranya, bibaha icyizere cyo gutsinda Guinea bakagera ku mukino wa nyuma ndetse bakaba banatwara igikombe,

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irakina umukino wa ½ idafite Heritier Luvumbu umwe mu bakinnyi bagoye cyane Amavubi akaba yaranafashije ikipe y’igihugu cye cyane mu mikino yo mu matsinda.

-1996.jpg

Luvumbu (nomero 8) yari afatiye runini RD Congo ndetse yari ku ruhembe rw’abayifashije gusezerera u Rwanda

Florent Ibenge yavuze ko ari igihombo gikomeye gukina badafite Heritier Luvumbu gusa avuga ko bafite abandi bakinnyi bashoboye kandi bageze ku rwego rwo hejuru dore ko abenshi bakinira Vita Club yageze kure muri CAF Confederations Cup ndetse abandi bakaba baratwaranye na TP Mazembe igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere wayo muri Afurika.

Guinea irakina na Kongo Kinshasa kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2016, guhera ku isaha y’I saa kumi kuri Stade Amahoro.

Cote d’Ivoire yo izakina kuri uyu wa kane na Mali mu wundi mukino wa ½ cya CHAN.

M.Fils

2016-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Ubwanditsi 20 Jan 2023
Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Ubwanditsi 11 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko
IMIKINO

Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo
INKURU NYAMUKURU

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth
Mu Rwanda

Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Ubwanditsi 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru