• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.

Ubwanditsi 05 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza waraye ubereye mu gihugu cy’u Bwongereza wasojwe rutahizamu Ryad Mahrez ayiboneye ibitego bibiri byabonetse muri uyu mukino, igitego cya mbere cyatsinzwe hakiri kare cyane ubwo hari ku munota wa 11 w’umukino nibwo uyu rutahizamu yafunguye amazamu mbere y’uko yongera guhindukiza Kaylor Navas ubwo hari ku munota wa 63 w’umukino.

Ni umukino utorohereye ikipe ya PSG yo mu Bufaransa itozwa na Maurichio Pochetino kuko iyi kipe yari ifite ikibazo cy’uko rutahizamu wayo Kylian Mbappe atawugaragayeho kubera ikibazo cy’imvune ndetse kandi ikaba yanaburaga umwe mu bakinnyi bakomeye bo hagati barimo Gana Gueye wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu mujyi w’i Paris.

Muri uyu mukino kandi wasojwe ikipe ya Manchester City bivuzeko isezereye Paris St Germain, iyi kipe y’abanyamujyi kandi yaraye ibonye ikarita itukura yahawe rutahizamu wayo Angel Di Maria nyuma yo kugaragaza uburakari akandagira kapiteni wa City Fernandihno.

Gutsinda uyu mukino wa 1/2 kuri Manchester City itozwa na Pep Guardiola byahise biyerekeza ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 29 Gicurasi 2021 ukaba uzabera mu gihugu cya Turkiya mu mujyi wa Istanbul aho bagomba gukinira umukino wa nyuma n’ikipe igomba kurara imenyekanye hagati ya Chelsea ndetse na Real Madrid.

2021-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Ubwanditsi 22 Feb 2025
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Ubwanditsi 15 Feb 2023
Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu

Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Ubwanditsi 20 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe
Amakuru

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Ubwanditsi 26 Aug 2025
   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Apr 2022
Ambasaderi Rugwabiza  yatanze  ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23
ITOHOZA

Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Ubwanditsi 08 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru