• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2021 Amakuru, SHOWBIZ

Ku mugoroba wo kuri uyi wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 nibwo habaye isozwa ry’irushanwa ryiswe The Next Pop Star ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, akaba ari irushanwa ryahuzaga abanyempano batandukanye bagiye bahatana kugera ku munsi hamenyekanye uwegukana iri rushanwa.

Iri rushanwa ryabaye mu bihe bishize ndetse rigahuza abanyempano batandukanye ryaraye rishojwe umuhanzikazi Jasmin Kabatega ari we uryegukanye ndetse ahabwa akayabo ka Miliyoni 10 z’Amanyarwanda, ni mu gihe ubwo abahatana bageraga ku munsi wa nyuma wo guhatanira iki gihembo byari bizwi ko uwambere ahabwa miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gusa nubwo Kibatega wabaye uwambere agahabwa sheki ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, abategura iri rushanwa bamutangarije ko izindi miliyoni 40 z’Amanyarwanda azakoreshwa mu bikorwa byo kumufasha guteza imbere ibikorwa bye bya muzika.

Jasmin Kibatega wegukanye iki gihembo nk’uwabaye uwambere yari ahanganye n’abandi bahanzi bazwi mu muziki w’u Rwanda, aha twavuga nka Gisa cy’Inganzo ndetse na Ish Kevin.

Muri rusange mu bahanzi bari bageze muri 1/2 hagezemo abaririmbyi umunani ari bo Cyiza Jackson, Ish Kevin, Gisa Cy’Inganzo, Jasmine Kibatega, Hirwa Irakoze Honorine, Yannick Gashiramanga. Muri abo bahanzi uko ari umunani babanje guhatana maze Irakoze Hirwa Honorine ndeyse na Yannick Gashiramanga bavamo mbere.

Ish Kevin, Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo na Jasmine Kibatenga bongeye guhatana maze birangira umukobwa rukumbi wari usigayemo abahiga, Ish Kevin yabaye uwa kabiri, Gisa uwa gatatu naho Cyiza Jackson aba uwa kane.

Umuhanzi Ish Kevin wabaye uwa kabiri azafashwa gutunganyirizwa ibihangano bye no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

2021-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Ubwanditsi 01 Jul 2022
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Ubwanditsi 08 Mar 2022
Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Ubwanditsi 27 May 2023
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure
IMIKINO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019
APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025
Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu
ITOHOZA

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Ubwanditsi 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru