• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Amerika: Perezida Kagame yasubije uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7% [ VIDEO ]

Amerika: Perezida Kagame yasubije uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7% [ VIDEO ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ikiganiro mu kanama ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gashinzwe ububanyi n’amahanga(Council on foreign relations), abazwa uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru, abereka uburyo yayatsinze.

Umukuru w’u Rwanda ari muri iki gihugu aho yitabiriye imirimo y’inteko rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 72, aho i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abagize aka kanama k’Abanyamerika kadaharanira inyungu gahuza abanyepolitiki batandukanye harimo abenshi babaye abanyamabanga ba Amerika, abayobozi b’urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza(CIA), abanyamabanki, abanyamategeko n’abarimu muri kaminuza, bahuye na we mu kiganiro cyiswe ‘Conversation with Paul Kagame’ cyangwa, ‘Ikiganiro na Paul Kagame.’

Abacyitabiriye bamubajije uburyo yatsinze ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7%.

Yabasubije ko agendeye ku buryo Abanyarwanda basaga miliyoni enye bagejeje ibyifuzo byabo ku Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka , akongera guhabwa uburenganzira bwo kwiyamamaza, byagaragarazaga ko azatsinda ku kigero kiri hejuru.

Ati “Kandi ushatse byareberwa mu mateka y’u Rwanda mu myaka 23 ishize , aho u Rwanda kuri ubu rukeneye gukomeza kwiyubaka no kunga ubumwe hagati y’abanegihugu.”

Kagame yavuze ko ku bijyanye na demokarasi, igomba kugendana n’umwihariko wa buri gihugu. Ko itagomba kuba imwe hose, hagendewe ku byifuzo by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Ati “Kuko abaturage ntabwo babaho bigenga kandi bari kubwirizwa kugendera kuri demokarasi y’abandi.”

Ku kibazo cy’uko Umuryango mpuzamahanga wananiwe kurokora u Rwanda mu gihe cya jenoside. Yasubije ko icyo gihe radio zakoreshwaga mu guhamagarira abaturage gukora ubwicanyi kandi ko byakozwe amezi n’amezi byose ngo ari ubwisanzure mu kuvuga.

Nubwo ibyo byabaye ariko ngo abahigwaga n’abakoraga ubwicanyi bariyunze, bashaka uburyo barenga ayo mateka mabi. Kandi ngo urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugeze ahantu heza hatari hitezwe.

Umukuru w’Igihugu Yavuze ko atigeze arwanira kuba perezida, ko icyo yarwaniraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu kandi ko kuri ubu icyo ashaka ari ugukorera umuturage mu nzira nziza imubereye.

Ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho, yavuze ko inkunga y’amahanga yagize uruhare rukomeye mu iterambere, aho abafatanyabikorwa berekwa uko inkunga yabo ikoreshwa neza.

Ku bucuruzi n’imibanire n’Abashinwa bigaruriye isoko rinini rya Afurika ndetse no ku ishoramari muri rusange, yavuze ko ikoreshwa neza, kandi ko icya ngombwa ari uko umenya neza icyo ushaka ukirinda ko ubyazwa umusaruro.

Abagize aka kanama baganiriye ku bubanyi n’amahanga bwa Amerika, barebera hamwe uko ubwo bubanyi n’amahanga bwifashe mu murongo waguye mpuzamahanga.

-8037.jpg

-8036.jpg

-8035.jpg

-8034.jpg

[ VIDEO ]

2017-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017
U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Ubwanditsi 07 Jun 2018
U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Uko mbibona: Amatora yo muri DRC, Kabila arimo gukina ikarita ya nyuma

Uko mbibona: Amatora yo muri DRC, Kabila arimo gukina ikarita ya nyuma

Ubwanditsi 21 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama
Mu Mahanga

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Ubwanditsi 19 Feb 2016
RDC: Ntihavugwa Rumwe Ku Watangije Imirwano Yaguyemo 5 Hagati Ya FARDC N’inyeshyamba
HIRYA NO HINO

RDC: Ntihavugwa Rumwe Ku Watangije Imirwano Yaguyemo 5 Hagati Ya FARDC N’inyeshyamba

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru