• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 19 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo, mu gihugu cy’Ububiligi nibwo hamenyekanye inkuru ko Alphonse Ntilivamunda, ruharwa wo mu cyiciro cya mbere akaba n’umukwe wa Perezida Habyarimana yapfuye azize kanseri ya Prostate yari amaranye igihe dore ko atabyukaga.

Ntilivamunda Alphonse yari umuhungu w’umucuruzi ukomeye witwa Gaspard Munyampeta na nyina Cyurinyana Melania, we kimwe na Kabuga bakaba bari abaherwe bakurikirana kurutonde ariko batazi gusoma no kwandika. Ntilivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 1988, ubukwe bwabereye muri Komini Mukingo, ubu ni mukarere ka Musanze umurenge wa Gataraga ariko ku ruhande ruherereye kuri Pariki.

Ntilivamunda Alphonse, impapuro zashikirijwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, zimushinja kuba umujenosideri ku rwego rwa ruharwa, aho ashinjwa jenoside yabereye hirya no hino mu mugi wa Kigali. Izo mpapuro, Leta y’u Rwanda yazishyikirije igihugu cy’Ubufaransa yabagamo muri icyo gihe, tariki ya 12 Ukwakira 2012, mu byaha aregwa harimo ibyaha bya Jenoside, gutsemba inyokomuntu ndetse n’ibyaha bishishikariza abantu gukora Jenoside.  Ntilivamunda ari mu bashinze umutwe w’interahamwe ku ikubitiro we na Felesiyani Kabuga.

Yari ashinzwe amateme n’imihanda akaba yaricaga agakiza muri minisiteri y’ibikorwaremezo. Yari umwe mu bagize Akazu akaba numwe mubagize “Reseau Zero” agatsiko kari gahuje abateguraga umugambi wa Jenoside ku buryo nta mututsi numwe uzasigara mu gihugu.

Ntilivamunda yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ibikorwaremezo akaba yari ashinzwe amateme n’imihanda. Ariko mu buyukuri ninkaho ari we wari umuyobozi mukuru, kuko usibye kuba Umukwe wa Habyarimana yari n’umuhungu w’umucuruzi ukomeye, Munyampeta Gaspard wapfuye mu mwaka wa 1993. Abana be bose bahabwaga amasakaramentu na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, nawe wabaga muri Komite Nkuru ya MRND.

Ntilivamunda yavutse tariki ya 31 Kanama 1955 akaba apfuye afite imyaka 65.

2020-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Ubwanditsi 26 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
INKURU NYAMUKURU

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha
INKURU NYAMUKURU

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Ubwanditsi 25 Sep 2019
N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo
INKURU NYAMUKURU

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru