• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abashishozi baravuze ngo” iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe”. Uyu mugani rero urahura neza n’ibyabaye ku mujenosideri Eugène Rwamucyo wari umaze imyaka 30 yidegembya, ariko umunsi w’ejo tariki 30 Ukwakira 2024, ugashyira iherezo ku bwishongozi bwe.

Nyuma y’urubanza rwari rumaze ukwezi kuzuye ruburanishwa mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, inyangamugayo z’abacamaza zahamije Eugène Rwamucyo ubufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwushyira mu bikorwa, maze zimuhanisha igifungo cy’imyaka 27. Yahise atabwa muri yombi, ubwo twateguraga iyi nkuru akaba yari amaze ijoro rye rya mbere muri gereza.

Imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ amashyirahamwe mpuzamahanha aharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, yaregaga Eugène Rwamucyo uruhare rutaziguhe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwiharimo mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo, dore ko yari umuganga aho i Butare, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nk’uko byari mu kirego, abatangabuhamya benshi, barimo n’abari kumwe na Rwamucyo, bamushinje gutegeka abicanyi bagenzi be gutaba imirambo mu byobo rusange, agamije gusibanganya ibimenyetso, ndetse mu bashyizwe muri ibyo byobo kaba harimo n’abari bagihumeka.

Eugène Rwamucyo kandi yashishikarije abandi kwica abatutsi, cyane cyane mu ijambo yavuze tariki 14 Gicurasi 1994, ubwo yizezaga Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda wari wasuye ako gace, ko Abahutu bahagurukiye “gukora”[kwica abatutsi mu mvugo y’abajenosideri] ku buryo nta “nyenzi” izabacika. Aho abicanyi basezeraniye niho bahuriye, isezerano rya Rwamucyo na Kambanda ryarubahirijwe, maze Abatutsi baratsembwa karahava.

Kimwe n’abandi bajenosideri, mu myiregurire ya Rwamucyo, abamwunganiraga mu mategeko ndetse n’abaje kumushinjura, bose barwanye no kwerekana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda kuko ngo itanateguwe, ko n’abapfuye bazize uburakari kubera ihanurwa ry”indege ya Perezida Habyarimana, abandi ngo bagwa mu isubiranamo kubera urwango rwari rusanzwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Ku kirego cyo gutaba imirambo mu byobo rusange, Eugène Rwamucyo yarabyemeye, ariko akavuga ko yabikoze yanga ko iyo mirambo yabora, igakurura indwara ziterwa n’umwanda mu baturage.

Iyi myiregurire yaje kugaraga nko kurashya imigeri, kuko bamaze gutaba abo bantu, hejuru y’ibyo byobo bahise bahatera ibiti n’imyaka, kugirango hatazagira n’umenya ko harimo abantu. Ikindi, muri iyo mbwirwaruhame ye yo kuwa 14 Gicurasi 1994, Rwamucyo yarirenze arahira ko nta Mututsi wishwe muri Butare, kandi hari abo ubwe yari amaze gutaba mu byobo rusange.

Twibutse ko mu bashinjuye Eugène Rwamucyo harimo Jean Kambanda wemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse urukiko rw’Arusha rukamukatira gufungwa burundu. Harimo kandi Augustin Ndindiriyimana, JMV Ndagijimana, n’abandi bamamaye mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rero rwagaragaje ro rugizezwe n’inyangamugayo koko, maze rwima agaciro ayo matakirangoyi y’umujenosideri Eugène Rwamucyo.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, ariko urukiko rumukatira 25. Icya ngombwa ariko si umubare w’imyaka azafungwa, ahubwo igikuru ni uko ukuri gutsinze.

Ubutabera bwumvise amajwi y’inzirakarengane zisaga miliyoni Rwamucyo na bagenzi be bambuye ubuzima, zitakamba ngo ubutabera buhabwe ijambo.

Ubutabera bwanze ko Rwamucyo akomeza kugoreka amateka y’uRwanda no gushinyagurira abo yagize impfubyi n’abapfakazi, akabasigira ibikomere bikabije ku mutima no ku mubiri.

Ubutabera kandi butanze isomo ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rwekanye ko Rwamucyo ari mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa.

Ubu ni ubutumwa bukomeye kandi ku bajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera, ko ari ikibazo cy’igihe nabo bakumva icyibatsi cy’ amategeko, gikwiye ubugome ndengakamere bakoreye inyokomuntu aho iva ikagera.

Eugène Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Afite imyaka 65 y’amavuko, bivuze ko azarangiza igihano cye afite imyaka 91!

Kuva muw’1994 yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw’2010 yafunzwe igihe gito, nabwo aryozwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza gufungurwa ku mpamvu zidasobanutse.

Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwaherukaga rukaba ari urw’undi muganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 25. Uyu yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukazaburanishwa muri Nzeri n’Ukwakira 2025.

Tariki 09 Ukuboza uyu mwaka kandi, aho mu Bufaransa hategerejwe umwanzuro w’urubanza rwa Charles Onana, Umufaransa ukomoka muri Cameroun, akaba akurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

2024-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
“He attacked me and my family. ” Rusagara

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Ubwanditsi 21 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021
Amakuru

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo
Mu Rwanda

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana
Amakuru

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru