• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 21 Nov 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye  ibayeho.

 Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati:” Uretse  impanuka ebyiri zoroheje zabayereye muri Rubavu no ku Gisozi , aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi abakoresha umuhanda bubahirije amategeko uko bikwiye kandi borohereje imigendekere myiza y’isiganwa ryose.”

CIP Kabanda yagize kandi ati:” Turashima uko abakoresha umuhanda bitwaye; bitabiriye ari benshi ku mihanda kandi ntawaribangamiye; abakunzi b’umukino w’amagare bubahirije imirongo beretswe batagomba kurenga, abana bakurikiranywe neza n’abakuru cyangwa ababyeyi babo babaga babazanye hafi y’imihanda.”

 Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga iipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo niwe watsinze iri siganwa ryarangiye kuri iki cyumweru, nyuma y’ibilometero 819 bagenze mu gihugu barinzwe na Polisi y’u Rwanda.

Yongeyeho ati:”Turagira  inama abanyamaguru, abanyamagare, abamotari ndetse n’abashoferi b’imodoka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakamenya ko umuhanda ari igikorwaremezo rusange kandi gikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo bagenerwa n’amategeko. Abo bantu bakaba bakunda ubuzima bwabo kandi  hari abo bafite  mu nshingano kandi babakeneyeho byinshi mu buzima bwabo.”

 Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugeze mu cyumweru cyabwo cya 2, ahazibandwa ku gukangurira abamotari gukumira no kwirinda impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Ubwanditsi 09 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN
ITOHOZA

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru