• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Sep 2022 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,(FERWAFA) ryamaze gutangaza ko kuri ubu babonye umuyobozi wa Tekiniki ku rwego rw’igihugu, babinyujije ku rubuga rwa Twitter batangaje ko Umufaransa Gérard Buscher ariwe muyobozi wayo.

Ni nyuma yaho ubwo hari wa 6 Nyakanga 2018, FERWAFA yatangaje ko Habimana Hussein yagizwe Umuyobozi mushya wa Tekinike mu gihe cy’imyaka ibiri, asimbuye umuholandi Hendrik Pieter weguye mu 2016 gusa uyu nawe yamazeho iyo myaka gusa.

Ibi bikaba bivuze ko u Rwanda ndetse na FERWAFA muri rusange hashize imyaka isaga ibiri ntamuyobozi wa Tekiniki wari uhari, akaba ariyo mpamvu bahisemo guha izi nshingano Gérard Buscher.

Ari kumwe n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart ndetse na Gérard Buscher w’imyaka 61 y’amavuko bashyize umukono w’amasezerano y’imyaka abiri, akaba mu nshingano ze harimo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato.

Gérard Buscher yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu gihe cy’umwaka umwe akaba yarakinaga nka rutahizamu, yanakinnye mu makipe atandukanye y’iwabo harimo Nice, Valenciennes, Montpellier, Brest ndetse n’andi atandukanye.

Yatoje kandi mu gihugu cya Tunisia mu makipe atandukanye arimo AS Marsa na Stade GabèsienCS Hammam-Lif yaherukagamo nk’umutoza mukuru hagari ya 2018-2019.

2022-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Ubwanditsi 20 May 2021
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 21 Jun 2024
APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka
Amakuru

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri
UBUKUNGU

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 19 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru