• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Ubwanditsi 13 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere, tariki 12 Nyakanga 2021, ubwo yari ahitwa Sofala, Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ibindi bihugu, nk’uko byagenze hagati ya Mozambike n’uRwanda, mbere y’uko uRwanda rwohereza abasirikari n’abapolisi barwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike.

Ibi Perezida Nyusi yabivuze yiyama abari batangiye kunenga icyo gikorwa, bavuga ko bitari bikwiye ko igihugu nk’uRwanda kitari mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo, SADC, ngo kitagombaga kohereza abasirikari n’abapolisi muri Mozambike.

Umwe mu bavugije induru ni Nosiviwe-Mapisa Nqakula, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, wemezaga ko ngo ingabo z’uRwanda zagombaga kubanza kubyemererwa na SADC, zikabona kohereza abasirikari n’abapolisi muri Mozambike. Aya magambo ntiyashimishije Perezida Filipe Nyusi , wahise amusubiza ko” ….Mozambike ifite ubwigenge, ubusugire n’uburenganzira bwo gufata icyemezo kiyibereye, kandi SADC igomba kubyubaha”.

Amakuru ava muri SADC aravuga igikorwa cyo kohereza abasirikari n’abapolisi b’uRwanda muri Mozambike cyateye ishyari n’isoni ibihugu nka Afrika bikunze kwivuga imyato mu bya gisirikari, nyamara Mozambike yakomeje gusaba SADC ubutabazi, ariko akajagari karanga byinshi mu bihugu bigize uwo muryango no gushyira imbere inyungu, cyane cyane iz’ubukungu, bituma habaho kuzarira mu gutabara abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi.

Magingo aya SADC imaze kwiyemeza kohereza abasirikari bayo bitarenze iminsi 2, ni ukuvuga tariki 15 Nyakanga 2021, icyakora abazi neza imikorere yayo bakaba bafite impungenge ko imikorere idahwite ya SADC ishobora gutuma hoherezwa ingabo zititeguye neza.

Mu cyumweru gishize uRwanda rwohereje muri Mozambike ingabo n’abapolisi 1000, ndetse ubu bakaba baryamiye amajanja mu birindiro byabo mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yarabaye isibaniro hagati y’ingabo za Mozambike n’imitwe y’iterabwoba.

Mu izina ry’abaturage ba Mozambike, Perezida Filipe Nyusi yashimiye cyane mugenzi w’uRwanda, Paul Kagame, uburyo yamwumvise bwangu, avuga ko bigaragaza ubushake bw’uRwanda bwo kubaka ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyafrika.

2021-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Ubwanditsi 06 Jul 2021
Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Ubwanditsi 27 Dec 2017
APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo
Amakuru

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Ubwanditsi 10 Nov 2024
Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)
Amakuru

Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru
Mu Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru