• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 26 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko imishinga u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya itoroshye ariko kuyishobora ari uko impande zombi zihura zikaganira aho imirimo igeze.

Ibyo bihugu uko ari bitatu bihuriye ku mishinga myinshi igamije kubiteza imbere, irimo uw’umuhanda wa gari ya moshi n’uwo kubaka icyambu cya Mombasa.

Hari n’indi ijyanye no gukwirakwiza ikoranabuhanga muri ibyo bihugu ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama y’Umuhora wa Ruguru yabaye ku nshuro ya 14, ikabera i Nairobi muri Kenya, Perezida Kagame yavuze ko imirimo myinshi yamaze gukorwa ubu hasigaye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa.

JPEG - 51.3 kb
Perezida Kagae ageza ijambo ku bitabiriye inama

Yagize ati “Twafashe iya mbere mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, n’abashoramari baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga, kugira ngo iyi mishinga igerweho.

“Akazi ko ntigateze kurangira ariko umwanya nk’uyu udufasha kongera kurebera hamwe ibyagezweho n’ibigikeneye gukorwa.”

Bimwe mu bikorwa byihutirwa birimo ibyo kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza ibyo bihugu no kubaka icyambu cya Mombasa-Nairobi n’icya Mombasa-Naivasha.

Iyo nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

JPEG - 78.7 kb
Iyi nama y’Umuhora wa Ruguru yari ibaye ku nshuro ya 14

2018-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Ubwanditsi 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena
Amakuru

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya  w’u Rwanda
Mu Rwanda

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira
Amakuru

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

RUSHYASHYA 02 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru