• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Ubwanditsi 04 Mar 2016 HIRYA NO HINO

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’uwitwa Alice Buckler mu gitabo « Les Mécanismes de la crédulité », igira iti : « waba ufite ugushidikanya ku budahemuka bw’umufasha wawe ? Dore bimwe mu bimenyetso byagufasha kumenya niba ugushidikanya kwawe kuzuye ukwibeshya cyangwa niba gufite ishingiro. Wowe ubwawe isuzumire, umenye uko bihagaze.

-2350.jpg

1.Aguha impano nta mpamvu

Uritonde ! Ntuzavudukane mugenzi wawe aje akuzaniye agapaki k’indabo ! Icyo ukwiye kugiraho amakenga ni impano za hato na hato kandi zidasobanutse. Kuko bamwe mu batangabuhamya bivugira ko buri weekend baha abakunzi babo impano, zirimo n’imirimbo yo ku matwi kandi ntibitere ikibazo.

2.Yahinduye amagambo ye y’ibanga (password)

Niba ufunguye imashini yanyu, ugasanga aderesi ya e-mail yarahindutse, urubuga umufasha wawe ahuriraho n’inshuti ze rwarahindutse, amagambo y’ibanga mwakoreshaga byose byarahindutse, ibi bizagutere kwibaza k’uwo mwashakanye. Umugore umwe aragira ati : « umugabo wanjye mufitiye urwikekwe ; ashobora kuba ambeshya : yahinduye amagambo y’ibanga, igihe cyose akimara avugana n’abantu ntazi ! »

3.Ntakirekura telefoni ye

-2351.jpg

Mu ntangiriro washobora gukurikirana no kumenya ibikorerwa kuri telefoni ye byose, ariko ubu ntibishoboka : abo yahamagaye, abamuhamagaye, ubutumwa bugufi yohereje n’ubwo yakiriye, n’ibindi. Hari n’ubwo ajya kwitabira inyuma ya dushe (douche/urwiyuhagiriro).

4.Ku buryo butunguranye yagize akazi kenshi

Haciye amezi make, uko bwije n’uko bukeye niko agenda agira akazi kenshi, inama zidashira, ingendo z’urudaca, amahugurwa atarangira n’ibindi ; nyamara ibyo byose nta musaruro ubibonamo, haba kuzamurwa mu ntera cyangwa se mu gafaranga. Ikigaragara ni uko aba akeneye igihe kinini, kimwe akakimara no mu mahoteli, ari na ko adatangwa mu kwimeza neza muri weekend.

5.Nta kanunu k’imibonano mpuzabitsina akigira

Haba haciye ibyumweru byinshi, yewe n’amezi, nta kugukozaho imitwe y’intoki ze ? Nta n’ubwo yabonye ko waguze utwenda tw’imbere dushya ? Iyo umwiyegereje se, akwigizayo yitwaje ko ananiwe, cyangwa akemera mugahuza ibitsina atakwitayeho, nta gutegurana kuhabaye ? Niba yabikoze ku manywa, nimugoroba ntashaka kwiyongeza ? Suzuma urebe.

6.Yahinduye uburyo bwo kwambara ?

Uburyo wamwambikagamo burahinduka bwose : udupira, amashati, imikandara, mode yo kwiyogoshesha, n’ibindi. Ajya kwirangaza muri siporo, akagerageza no gusubira inyuma mu myambarire ku rugero nk’urwo mu myaka 10 yatambutse.

7.Nta mishinga akigira

Ntagiteganya aho gukorera ibiruhuko ! Nta gitekerezo cyo kugura indi modoka ; yumva kubyara undi mwana atari ngombwa. Ibi byose ni ibigaragaza ko uwo mwashakanye arambiwe kubana nawe.

8.Nta na kimwe mukora mufatanyije

Ibihe byiza mwagiranye urabyibuka bikagutera agahinda ; arifata akareba televiziyo wenyine mu cyumba ; akajya gusura inshuti ze wenyine. Ni nk’aho yakakubwiye ko gusohokana nawe nta gaciro bigifite, ko ukwiye kuguma mu rugo ukita ku bana n’amatungo.

9.Aragigimiza/arya indimi, ibyo avuga ntibyumvikane

-2352.jpg

Urugero ni igihe umutunguye, ukamufatana kapote, ibirungo abakobwa bisiga ku munwa byamufashe ku ishati ; fagitire yishyuriyeho ibyo baririye muri resitora, …aho kwemera ikosa, akarakara cyane, agacurikiranya amagambo yisobanura, agahimbahimba aho byaturutse ariko ntabashe kwisobanura neza.

10.Atanga ibisobanuro byinshi bikabije, afite indi nshuti magara nshya

Yishakiye indi nshuti magara y’umugabo bajyana muri siporo, bagasangira ikirahuri, bakandikirana ubutumwa bugufi, n’ibindi. Mbese mu buzima bwe busanzwe hinjiyemo undi muntu wowe utazi uko byagenze. Gusa uzagenzure neza kuko hari ubwo uwo mugabo yaba ari uwo kugukinga mu maso, bagera iyo bagiye akifatira undi mukobwa ushobora kuba akurusha uburanga.

Mu gitabo “L’infidélité”, umwanditsi Yvon Dallaire, we atanga ibisobanuro byinshi bitandukanye ariko uko biri kose umenye neza ko gucana inyuma hagati y’abashakanye ari byo biza ku isonga mu mpamvu zituma abashakanye batandukana muri Amerika. Niba rero utazi iko wabyitwaramo umufasha wawe umufatiye mu cyuho aguca inyuma, dore inama : ugomba kugira ukwihangana mu kababaro uterwa no kuba yaguciye inyuma, kuko wenda bishoboka ko wagize uruhare mu kuraruka kwe. Uzamubwize ukuri, n’ubwo ibyabaye bishobora kutibagirana muri wowe, yewe waba unabyibitse bikakubabaza.

rwandapaparazzi

2016-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea
POLITIKI

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Ubwanditsi 23 Apr 2017
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto
Amakuru

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi
ITOHOZA

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru