• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Inzu y’ubwanditsi ya Fayard yo mu Bufaransa yanze gutangaza igitabo cy’umunya-Canada Judi Rever, washakaga ko gihindurwa mu Gifaransa nyamara cyaranenzwe cyane ko gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo yise ‘In Praise of Blood, The Crimes of the Rwandan Patriotic Front’, Rever avugamo ko mu iperereza yakoze mu myaka isaga 20, yasanze FPR ariyo yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanakora iy’abahutu. Akoresha ubuhamya burimo n’ubw’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko icyo gitabo kigiye guhindurwa mu Gifaransa, binahwihwiswa ko kizasohoka ku itariki 27 Werurwe 2019, mu minsi mike mbere y’uko hatangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hubert Védrine wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, yabaye nk’ukomoza ku isohoka ry’icyo gitabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa La Croix, Laurent Larcher ku wa 10 Ukuboza 2018.

Gusa iyi nzu yo mu Bufaransa yabihakaniye Jeune Afrique ndetse icyo gitabo ntikigaragara kuri gahunda y’ibitabo izatangaza vuba aha, yashyizwe ahagaragara mu mpera za Mutarama.

Judi Rever ubwe kuri uyu wa Kabiri yemeje ko Editions Fayard itazatangaza igitabo cye mu Gifaransa, ubwo yasubizaga Hervé Cheuzeville wayishimiraga cyane avuga ko “bikwiye ko n’abantu bakoresha Igifaransa babasha gusoma igitabo gishamaje cya JudiRever”

Yasubije ati “Oya. Éditions Fayard ntabwo bazatangaza igitabo cyanjye ‘In Praise of Blood.’”

Abajijwe na Jeune Afrique, Judi ngo ntabwo yashatse gutangaza byinshi ku mpamvu zatumye uwo mugambi uhagarara.

Ni igitabo gipfobya Jenoside

Mu gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta ya Habyarimana.

Iki kinyamakuru kivuga ko abantu bakoze kuri icyo gitabo kitabashije gusohoka muri Fayard barimo Sandrine Palussière wahoze ari umuyobozi mu kigo Mille et une nuits, ahasohokeye igitabo nacyo kitavugwaho rumwe cya Pierre Péan cyitwa ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ cyagarukaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa uyu Palussière ngo yanze kugira ibyo atangaza, avuga ko “byaba binyuranye n’inyungu z’igitabo,”

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ibiheruka bikaba ari muri Nzeri 2018 ubwo ‘Ibuka-Hollande’, yamaganaga Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Yagize iti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Ubwanditsi 17 Oct 2017
Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Tuzabashiririza -abo muri CNDD-FDD babwira abatavuga rumwe na Leta

Tuzabashiririza -abo muri CNDD-FDD babwira abatavuga rumwe na Leta

Ubwanditsi 14 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe
ITOHOZA

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi
Mu Rwanda

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret
ITOHOZA

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru