• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ubwanditsi 23 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’ibiganiro bitagize icyo bigeraho byaberaga i Arusha muri Tanzania, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ritangaza ko ritazongera kwitabira ibi biganiro, ikirishishikaje akaba ari amatora ateganyijwe mu 2020 nkuko byatangajwe n’ umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye.

Yavuze ko mu biganiro biheruka hari ingingo ebyiri zitutumvikanyweho, arizo: ukuvanaho inzego za Leta ngo hajyeho Leta y’ inzibacyuho, ibyo ndabizi ko nta n’umwe uzabyemera, ikindi na cyo ni uguhagarika gukurikirana abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo nabyo ntabwo bihurizwaho, ni ibyo bibiri”.

Akaba yavuze ko mugihe izi ngingo zitarumvikanwaho, icyo bashyize imbere ni ugutegura amatora yo muri 2020.

Yemeje ko nta mpamvu nimwe babona yatuma basubira mu biganiro muri Tanzaniya kandi ubwe yivugiye ko hari ingingo zitarumvikanwaho.  Yavuze ko ahubwo ubuhuza nibwo bakwiye kuza mu Burundi kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro imwe nimwe yaturutse muri ibi biganiro.

Abanyapolitiki batandukanye batangiye kunenga amatora yo mu 2020, bamwe batangaje ko umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ari igitekerezo cya Perezida Nkurunziza gusa, ugamije kwiyongeza indi manda, bibonwa nkaho adashaka kurekura ubutegetsi.

Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ryaba rishishikajwe no guhindura Itegeko Nshinga ngo amatora akorwe Nkurunziza agume ku butegetsi, mu gihe hakiri ingingo zitarumvikanwaho mu rwego rwo kugarura ubumwe bw’Abarundi.

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Ubwanditsi 07 Oct 2018
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Ubwanditsi 08 Jan 2019
RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    June 1, 20187:32 pm -

    KO MUBURUNDI ABANTU BATORA BYIBUZE ABO BASHAKA KANDI MUNZEGO ZOSE IGISIRIKARE NUBUTEGETSI BAVANZE AMOKO ABIRI NKUKO BABYUMVIKANYE UBUNDI BWIYUNGE NI UBUHE? ABATSINZWE MUMATORA BAKARAKARA BABISEMBEHO NIBWO BWIYUNGE? ABO KAGAME YOHEREZA BAKABARANGIRIZAYO NIBO MUSHAKA KUVUGA BIYUNGA NABO?

    NKWIBARIZE MUNYAMATIKU NAKO MUNYAMAKURU UBWIYUNGE MU RWANDA HAGATI YABAHUTU NABATUTSI BUGEZEHE MBERE YO KUREBA IBYO MU BURUNDI BITARIMO IKIBAZO, MURWANDA BIGEZEHE? HAHAHAHAHAHAHAH

    MWIBAZAKO KWIHARIRA IJAMBO ARIWOMUTI?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Ubwanditsi 08 Apr 2018
Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura
Mu Rwanda

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023
Amakuru

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Ubwanditsi 13 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru