• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Time Magazine, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo  iy’uburenganzira bwa muntu, iterambere ry’u Rwanda, Politiki n’ibindi.

Perezida Kagame yabajijwe ku bikunze gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, ko abatavuga rumwe na Leta batotetezwa n’ibindi.

Iki kinyamakuru cyitsaga cyane ku kuba bamwe mu batavuga rumwe na Leta barangiwe kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.

Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abayobozi n’abaturage bo muri Afurika bafatwa uko batari.

Ati “Ntabwo nagiye ku buyobozi habayeho amanyanga, nta manyanga nakoze mu rugendo rwo kubohora igihugu cyanjye. Hari igishoro natanze kandi igishoro cyanjye ntabwo ari ukwibasira uburenganzira bw’abaturage. Siko nteye.”

Yakomeje agira ati “ Abantu bajya batekereza ko abayobozi ba Afurika babereyeho kugirira nabi abaturage babo cyangwa ko abaturage bakiri inyuma batazi ikibabereye. Inshuro nyinshi abaturage bacu bagiye bafata umwanzuro, hakaza umuntu akavuga ngo ‘oya, oya muri guhitamo nabi”.

“Ni ukuvuga ngo wa mugenzuzi nahoze mvuga ni we ufite ububasha bwo kuvuga uburyo bwiza ibintu bikwiriye gukorwamo, ngo uyu ni we muntu ukwiriye kuba umuyobozi wanyu. Abanyarwanda bazi icyo bashaka, bazi kwifatira umwanzuro kandi mu gihe babikoze ntekereza ko abantu bakwiriye kubyubaha.”

Perezida Kagame yavuze ko nta munyamahanga waharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda kumurusha ku buryo hagira umubwiriza ibyo akwiriye gukora.

Ati “Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”

Mu kiganiro  Perezida Kagame aherutse kugirana na France 24, Umunyamakuru Catherine Nicholson yabajije Mimica kuri raporo iheruka yanzuye ko mu Rwanda “hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye byo guhungabanya uburenganzira rusange n’ubwa politiki, ” abazwa umwanya bihabwa iyo bigeze ku kugena inkunga z’ibihugu.

Mimica yasubije ko hari uburyo mpuzamahanga bwashyizweho bwerekana uko bigenda ngo ibihugu bya Afurika bihabwe inkunga, harimo amasezerano ya Cotonou n’ibihugu bya Afurika, Pacifique na Caraïbe.

Ati “Ariko iyo bigeze ku Rwanda nkunda kuvuga ko, uretse n’ubu ndi kumwe na Perezida w’u Rwanda, ari urugero rw’ibikwiye gukorwa mu bijyanye n’iterambere, ubukungu, politiki, umutekano, ubwiyunge, kubera ko hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ni ibihe bikomeye byabayeho mu mateka… uhereye kuri icyo gihe ukagera aho u Rwanda rugeze uyu munsi, u Rwanda ni urugero mu kuri. ”

Perezida Kagame yahise yungamo ko ibyo biganiro ku burenganzira bwa muntu bimaze igihe, ariko rimwe na rimwe bibogama cyane.

Icyo gihe yabwiraga umunyamakuru, mu ntebe ye anaba nk’uhindukira amubwira amureba mu maso.

Yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 akenshi bidafatwa nko guhonyora uburenganzira bwa muntu, nyamara abafite uruhare babigizemo nibo bavuga ko “ibibera mu Rwanda ubu ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ” kurusha n’ibyabaye mbere.

Yavuze ko udashobora gutandukanya uburenganzira bwa muntu n’iterambere u Rwanda rugezeho, ariko “abo baturage bafite imibereho iteye imbere kandi bakabigiramo uruhare, ” bibarwa ko uburenganzira bwabo buhutazwa ku buryo “abavuga ko mu Rwanda ari ikuzimu birengagiza ukuzimu twanyuzemo kandi tugahangana nako. ”

Yakomeje kuri ibyo birego ati “Ni umwanda, u Rwanda rutandukanye n’urwo rwari rwo mu myaka 25. Ahubwo mukwiye kureba hirya no hino mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bw’abantu, iyo turebye iki kibazo cy’abantu bakumirwa ngo bajye kurohama muri Méditerranée n’ahandi, abantu barimo gufatwa nabi mu bihugu byanyu, kuki mutavuga ku bibazo byanyu by’uburenganzira bwa muntu? ”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye guhagarika imyumvire yo kwishyira heza iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu.

Ati “Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’abaturage bacu kurusha undi muntu uwo ari we wese harimo namwe muhora muvuga ibi bintu bidasobanutse. Aho twakuye igihugu cyacu n’aho kigeze ubu birivugira, ibindi biva muri iyo myumvire.”

“Izi Si ebyiri aho hari abantu bazi neza iby’uburenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi si aho abantu batazi…ariko ni uburenganzira bwacu, iyo twubahirije ibyo dukora mu bihugu byacu ntabwo ari mwe tubigirira cyangwa undi, ni twe ubwacu.”

Yavuze ko bidakwiye ko hagira igihugu kibaho gishaka gusa kubwira abandi ibyo bakora cyangwa ibyo bakora bitagihagije.

Ati “Uri muntu ki ? ”

Mu mvugo iki kinyamakuru kiba gisa n’igisaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga, kuko mu gihe kivuga ko ubusanzwe inkunga EU iha ibihugu ishobora guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo by’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, “Ntabwo ariko bimeze ku Rwanda nubwo habayeho ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere, ko harebwa cyane ku bibazo by’icyo gihugu. ”

Abanyarwanda bumijwe na RFI

Nta kuyoba nko kuvuga ngo kanaka yavuze ibi kandi atariko byagenze, uti kanaka yahanganye na runaka kandi aho ibyo byabereye atigeze anahagera. Ni byo byabaye kuri RFI ivuga ku kiganiro cya Perezida Kagame kuri France 24.

Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter, bakomeje kunenga Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku buryo yafashe imvugo ya Perezida Paul Kagame wasabye u Burayi guhagarika kwishyira aheza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibyita ko yabwiraga Komiseri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Neven Mimica, kandi atari ko byagenze kuko yabwiraga umunyamakuru wari wagaragaje ukubogama mu mibarize ye.

Nyuma y’inkuru ya RFI, abantu benshi banditse ubutumwa bagaragaza ko iki kinyamakuru nta byacyo, ubutumwa bwagiye bunyuzwa kuri Cécile Mégie, umuyobozi n’umunyamakuru wa RFI.

Yolande Makolo yagize ati “Uku kuyobya abantu kugayitse kwa @RFI gukwiye kunyomozwa – @CecileMegie ibihumbi by’abantu barebye (banashima) iki kiganiro cya @FRANCE24 kandi bazi icyavuzwe n’uwabwirwaga. ”

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Time Magazine kizasohoka mu nimero yo kuwa 8 Nyakanga 2019.

2019-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Ubwanditsi 13 Jul 2021
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Ubwanditsi 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru