• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Ubwanditsi 27 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Inkuru yabaye kimomo muri iyi minsi muri Uganda, niya Archeveque Stanley Ntagali wari umukuru w’itorero ry’Anglikani muri Uganda aho yasabye imbabazi muruhame kubera ibyaha by’ubusambanyi.

Ntagali yemeye ko yasambanaga na Judith Tukamuhabwa umugore wumwe mu bapasiteri akaba yarabyemereye imbere y’abasenyeri b’abangilikani, bamwe mu bapadiri ndetse n’abakirisitu bari bateraniye muri Katedarali ya Namirembe.

Ubwo yatangaga ubuhamya, Ntagali yavuze ko nubwo yari akomeye mu kwemera guhera muri 1974 ubwo yakizwaga, yaje kugwa mu byaha. Yemeje ko mbere yo kuza murusengero yabanje gusaba Imana imbabazi mu isengesho yakoze, bityo asaba n’abantu bose kumubabarira.
Archeveque Ntagali yagize ati “ Ku munsi wa Noheli muri 1974, nk’umusore wari ukiri muto, ubuzima bwanjye nabuhariye Imana, kandi ndacyakunda Imana kuko nayo inkunda. Birababaje kuba naraguye mu cyaha cy’ubusambanyi nkaba nsabye Imana imbabazi ndetse n’urusengero muri rusange.

Abavandimwe banjye dusangiye inshingano mbasabye imbabazi, nsabye imbabazi kandi umuryango wa Pasitoro Christopher n’umugore we Judith. Ndashaka gukomeza kuba iruhande rwawe Nyagasani”

Nyuma y’ijambo rye rigufi, Ntagali yahobewe n’Archeveque Stephen Kazimba Mugalu wamusimbuye mu gihe abandi basenyeri bamukomeraga amashyi asubira mu byicaro bye. Archeveque Kizimba yakiriye ukwihana kuwo yasimbuye aho yavuze ko iyo usabye imbabazi ubikuye ku mutima Imana ikubabarira.

Amakuru y’ubusambanyi bwa Archeveque Ntagali bwatangiye kujya hanze mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yahagarikwaga na Archeveque Kazimba mu bikorwa by’itorero aho yavuze ko ubusambanyi n’ubutinganyi ari icyaha bityo ababikora batagomba kugaruka mu mirimo y’itorero.

Ntagali yabaye uwa munani mu kuyobora itorero ry’Angilikani muri Uganda kugeza tariki ya 1 Werurwe 2020 igihe yagezaga ku myaka 65 kandi uyigezeho agomba gusimburwa. Mu gihe yari akuriye Angilikani muri Uganda yose, yari na Musenyeri wa Kampala akaba mbere yari Musenyeri wa Diyosezi ya Masindi-Kitara kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2012.

2021-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Ubwanditsi 20 Jul 2022
Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Donald Trump yiyeguriye Imana
POLITIKI

Donald Trump yiyeguriye Imana

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru