• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Ubwanditsi 19 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino ikomeye iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu SC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uteganyijwe ku isaha wa saa cyenda zuzuye, uyu mukino kandi ukaba ari umwe muyihenze muri uyu mwaka ndetse no mu bihe byatambutse kuko kugura itike ku munsi w’umukino iyamake ari 5000 mu gihe iyaguzwe mbere iri kuri 3000.

Impande zombi ziba zashyizemo imbaraga nyinshi kubera guhangana kw’aya makipe kuko amateka agaragaza ko ubwo hari mu mwaka wa 1987, Kiyovu yabitse Rayon Sports kuri Radio Rwanda ko iyi kipe ikomoka i Nyanza yitabye Imana.

Nyuma y’imyaka 30 ubwo hari muri 2017, ikipe ya Rayon Sports yakoze ibidasanzwe itsindira Kiyovu SC ku Mumena bityo iyishora mu kiciro cya Kabiri nubwo itigeze ikina icyo kiciro, ku byapa Rayon yari yazanye ku kibuga harimo iby’uko yayishyinguye ndetse izana n’umusaraba ku kibuga.

Ubwo bukeba ndetse no guhangana ku mpande zombi kw’aya makipe kwarakomeje nanubu dore ko Kiyovu SC gutsinda umukino wa none yaba ishimangiye ko muri 2021-2022 itigeze itsindwa na Rayon Sport kuko mu mukino ubanza Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports 2-1.

Kugeza ubu uyu mukino ugiye gukinwa Kiyovu SC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 35.

Uko imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona ikinwa:
Kuwa Gatandatu, 19 Werurwe 2022
Rayon Sports vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)
Etoile de l’Est FC vs MUKURA VS&L (NGOMA Stadium, 15h00)

Ku cyumweru, 20 Werurwe 2022
Bugesera FC vs Marine FC (Bugesera Stadium, 15h00)
Espoir FC vs Gasogi Utd ( Rusizi Stadium, 15h00)
APR FC vs Rutsiro FC (Kigali Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi Stadium, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Ubworoherane Stadium, 15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 22:
1. MBONYUMWAMI TAIBU (ESPOIR FC)
2. USABIMANA OLIVIER (ETINCELLES FC)
3. MALIPANGOU THEODORE CHRISTIAN (GASOGI UNITED)
4. ISHIMWE CHRSTIAN (AS KIGALI)

2022-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Ubwanditsi 11 Mar 2021
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Ubwanditsi 15 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu
HIRYA NO HINO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu

Ubwanditsi 05 May 2017
Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg
IMIKINO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru