• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside

Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside

Ubwanditsi 28 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu itangazamakuru, Joseph Sebarenzi, wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 26 Nzeri yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Elon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaruka ku mateka y’urugendo rwe ava mu busharirirwe agana ku kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Nyakanga 1994 nibwo Joseph Sebarenzi ngo yakiriye telephone y’umuvandimwe we yahise ihindura ubuzima bwe iteka. Ababyeyi be n’abavandimwe barindwi bari biciwe muri jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga, thetimesnews.com ikomeza ivuga.

Ni Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Mata ihagarikwa muri Nyakanga, mu minsi itageze ku ijana inzirakarengane zisaga miliyoni zikaba zarishwe zizira icyo zari zo.

Joseph Sebarenzi wabaga Ontario mu gihugu cya Canada icyo gihe, ngo yashenguwe bikomeye no kumva ibyabaye bimutera umujinya ndetse uburakari butangira kumugiraho ingaruka.

Ati: “Iyo ushaririwe, mu kuri byangiza ubuzima bwawe,”

Sebarenzi yavuze ko yahoranaga umutwe udakira no kuribwa mu gifu ndetse ntabashe gusinzira buri munsi yibaza ati: “Kuki bishe umuryango wanjye?”

Sebarenzi yibukije imvugo ivuga ko iyo uheranwe n’umujinya ari nko kunywa uburozi kandi uba wifuza ko umwanzi wawe yapfa.

Ngo nyuma y’amezi yakiriye ayo makuru, Sebarenzi yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda, asanga amazu yarasenywe, abarokotse bari ku mbago, naho ibihumbi by’abagize uruhare mu bwicanyi bifunze.

Yavuze ko iyo ashaka kwihorera byari kuba ariko yahisemo kubabarira.

Bwana Joseph Sebarenzi yavuze ko yaje gusura gereza nyinshi zuzuyemo abagize uruhare muri jenoside, akaza kubona n’uwahoze ari burugumesitiri wa komini akomokamo kandi ngo wari inshuti y’umuryango we. Uyu ngo akaba yari afunzwe ashinjwa kuba yarategetse guhiga uwitwa Umututsi wese akicwa muri ako karere.

Uyu mugabo ngo yari arwaye kandi ababaye.

Sebarenzi ati: “Ubwo twavuganaga, uburakari bwose, ubusharirirwe bwose nari narumvise mu mwaka wari ushize byaragiye ukuntu mu gihe andi marangamutima yazamukaga gahoro gahoro mugirira impuhwe kubera uko yari ameze,”

Ngo yasigiye uwo mugabo amafaranga yo kugura ibyo kurya arangije aragenda ava kuri gereza.

Sebarenzi yakomeje abaza niba ibyo yakoze akababarira hari icyo byamumariye, yisubiza avuga ko byamufashije nta gushidikanya. Ati: “Byaramfashije cyane mu buzima bwanjye. Ubuzima bwanjye bwarivuguruye bigaragara.”

Yakomeje avuga ko ubu asigaye aryama agasinzira nk’urutare, atakiribwa umutwe n’igifu bya hato na hato ndetse ngo byamuzamuyemo gukunda abana bakiri bato.

Sebarenzi yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1997 kugeza mu 2000 nyuma gato ahunga igihugu.

Kuva ubwo yafashije benshi mu buzima bwabo bagiye bumva inkuru ze. Mu 2009 yanditse memoir yise “God Sleeps in Rwanda: A Journey of Transformation” ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga “Imana irara I Rwanda: Urugendo rw’Impinduka”. Iki gitabo cye ariko abantu bahamya ko kirimo amakabyankuru ndetse n’amarangamutima ye.

2018-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Mushikiwabo yagishije inama Abdou Diouf wamaze imyaka 12 ku mwanya ari guhatanira muri OIF

Mushikiwabo yagishije inama Abdou Diouf wamaze imyaka 12 ku mwanya ari guhatanira muri OIF

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Ubwanditsi 25 Feb 2019

2 Ibitekerezo

  1. Ntareyekanwa
    September 29, 20183:09 pm -

    Pole sana Papa. Bwana yu nawe

    Subiza
  2. Peres
    October 9, 20188:20 am -

    Ko mutavuze se nuko yanditsemo uko yahunze??? Nibyo mwise amarangamutima Ye?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu
Amakuru

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021
FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala
Mu Rwanda

FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

Ubwanditsi 05 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru