• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Minisitiri Caroline Désir ushinzwe uburezi muri “Fédération Wallonie-Bruxelles” mu Bubiligi, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guha ikuzo abagaragaje umuhate mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza(IVU), wabereye aho mu Bubiligi tariki 16 Werurwe 2024.

Hari abasesenguzi basanga nta gitangaza kuba bamwe mu banyapolitiki b’Ababiligi bagaragara mu bikorwa nk’ibi, kuko n’ubundi Ububiligi bufitanye isano ya hafi n’amateka mabi yaranze u Rwanda. Uruhare rw’abakoloni b’Ababiligi mu macakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, ntirugibwaho impaka. Kuba rero hari ababiligi bakwifatanya n’abajenosideri cyangwa ababakomokaho ntibitunguranye, cyane ko bimaze no kuba akamenyero.

Ariko hari n’abasanga biteye impungenge kubona umutegetsi wo ku rwego rwa minisitiri atinyuka kwitabira, ku mugaragaro, gahunda yo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n’isi yose, ndetse mu Bubiligi hakaba hari n’itegeko rihana abagaragayeho iyo myitwatire, nubwo kuheza ubu ntawe rirahana.

Muri rusange, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi ari ubugome n’ agasuzuguro bamwe mu bategetsi b’Ababiligi bafitiye abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubushotoranyi bakomeje gukorera u Rwanda.

Twifashishije ubutumwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize ku rubuga”X”(rwahoze ari Twitter), twifuje kugaruka ku ngero yatanze za bamwe mu bamaze guhabwa icyo gihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza, kugirango mwirebere uburyo uru ari urubuga rwo kugororera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Birumvikana IVU witiriwe icyo gikorwa, kimwe n’abacyitabira, bose basangiye uruhare muri icyo cyaha ubundi gihanwa n’amategeko.

Mu mwaka wa 2013, ikamba ryambitswe Colonel w’Umubiligi, Luc Marchal.

Uyu Col Marchal niwe wari uyoboye abasirikari b’Ababiligi bari muri MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwiho by’umwihariko kuba, tariki 11 Mata 1994, yaratereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, maze abasaga 2.000 bakicwa.

Col Luc Marchal kandi ni umwe mu batarigeze bemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu w’2011 yatangaje ko ibyabaye ari “ubwicanyi busanzwe, bamwe mu baturage bica abandi byo kubikiza ngo nabo batabica”.

Muw’2014, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe Ann Garrison, umunyamakurukazi wo muri Amerika, wamamaye mu guhakana Jenoside aho zabaye hose ku isi, by’umwihariko iyakorewe Abatutsi.

Ann Garrison wababajwe cyane n’urupfu rwa Théoneste Bagosora, umucurabwenge wa Jenoside, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari” ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi bapfa amoko yabo”.

Muri 2015, uwari utahiwe gushimirwa ni”Bemeriki” Judi Rever, umunyamakurukazi ukomoka muri Canada.

Mu gitabo cye” In Praise of Blood », Judi Rever avuga ko “Abahutu bishe Abatutsi kuko bari ibyitso bya FPR-Inkotanyi, babikiza kubera ubwoba, mbese byo kwirwanaho”. Judi Rever anahamya ko umujenosideri Jean-Paul Akayezu, wanabihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha, ngo” yari umuntu mwiza, ushyira mu gaciro, ndetse wanarengeye Abatutsi”.

Mu mwaka wa 2016, hahembwe Umuholandi Anneke Verbraeken n’Umukongomani Patrick Mbeko.

Anneke Verbraeken yakoresheje imbaraga ze zose mu kurengera abajenosideri baba mu Buholandi. By’umwihariko yarwanyije icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Iyamuremye Jean-Claude alias « Nzinga, Interahamwe yamaze Abatutsi muri Kicukiro, na Jean-Baptiste Mugimba, wari mu bayobozi b’Impuzamugambi za CDR. Ntacyo byamumariye ariko, kuko Mugimba na Iyamuremye ubu bafungiye mu Rwanda.

Patrick Mbeko, nawe ni umuhakanyi kabombo wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko we ayita gusa” ibyaha byibasiye inyokomuntu”. Twibutsa ko iki nacyo kiri mu byaha bihanwa n’amategeko yo mu Bubiligi.

2017, Umubiligi Alain Debrouwer, niwe wahawe igihembo cyitiriwe IVU. Uyu ni ruharwa mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, we akemeza ko habaye” Jenoside yakorewe Abanyarwanda bose”.

Alain Debrouwer ni inshuti magara ya Yohani Kambanda wiyemereye imbere y’urukiko ko guverinoma yari abereye Minisitiri w’Intebe yakoze Jenoside.

Uwo Alain Debrouwer yagize uruhare mu gushinga ikiguri cy’abajenosideri, RDR, cyakoreraga mu nkambi z’impunzi muri Zayire y’icyo gihe, ndetse Ingabire Victoire anakibera umuyobozi. RDR niyo yaje kuvamo FDLR na FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire.

Muw’2018, umwanditsi Charles Onana ukomoka muri Cameroun, n’umunyamakuru wo muri Canada, Phil Taylor, nibo bashimiwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije mu nyandiko ze no mu biganiro atanga hirya no hino, Charles Onana ahora mu ntambara zo gutagatifuza guverinoma yiyise iy’Abatabazi, kandi ahubwo ari iy’abatabyi, kuko ari yo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu rwabuzisoni agera n’aho yemeza ko radiyo rutwitsi ya RTLM nta cyaha yakoze, kuko yari ifite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Kwibasira Abayobozi b’u Rwanda, Charles Onana yabigize iturufu yo kubona amahaho n’amaramuko.

Phil Taylor, nawe ntaho ataniye na mugenzi we Onana, dore ko bombi bavuga ko nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi, ko ahubwo “yahimbwe ikanakwirakwizwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda”.

Muri 2019, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe umugome Robin Philpot, umunyamakuru wo muri Canada.

Robin Philpot afite umwihariko wo kwihanukira akavuga ko nta bagore basambanyijwe ku ngufu, nk’intwaro ya Jenoside, akemeza ko ahubwo ” FPR-Inkotanyi yashishikarije Abatutsikazi gushinja ubusambanyi Abahutu biteguraga gushyingiranwa, mu rwego rwo kubahindura ibicibwa”.

Ubu bushinyaguzi abusangiye na mwene nyina John Philpot, wahembwe muw’2022, uyu akaba ari inshuti y’akadasohoka ya Jean-Paul Akayezu, yanabereye umwunganizi mu mategeko.

John Philpot, yahawe igihembo cy’abakataje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amezi make yanditse ku rukuta rwa Facebook rwa Achille Bagosora, umuhungu w’umujenosideri ruharwa Théoneste Bagosora, ati:” Papa wawe yari umugabo nyawe. Njyewe mufata nk’intwari y’Abanyarwanda”!

Muri make rero, izi ni ingero za bamwe mu bashimiwe kuba intarushwa mu gutoneka imitima y’Abanyarwanda, n’abandi bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Turashima byimazeyo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wafashe umwanya wo kwegeranya amakuru kuri bamwe mu batamirijwe ikamba ry’ubugome.

Birumvikana Ingabire Victoire yumva ari ishema kwitirirwa igikorwa nk’iki cy’ ubugambanyi. Icyakora akwiye kujya azirikana ko amarira y’abapfakazi n’imfubyi ashinyagurira, atazamugwa amahoro.

Kuri Minisitiri Caroline Désir n’abandi batiza umurindi ibikorwa nk’ibi byo guhonyora amategeko ahana guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, amenye ko amateka yo atibagirwa kandi adahonyorwa uko wishakiye. Amaherezo akubuza amahwemo.

2024-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama ya RNC  igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda

Uko ikinyamakuru cyo muri Kenya kiragaragaza imigambi yapfubye ya Uganda ku Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Ubwanditsi 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161
Amakuru

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ubwanditsi 25 Apr 2022
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Ubwanditsi 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru