• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016 Mu Mahanga

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry,yatangaje ko azagenderera u Rwanda mu matariki ya 13 na 14 Ukwakira 2016, aho azitabira inama Mpuzamahanga ya 28 yiga ku masezerano yo kurinda akayunguruzo k’izuba ( Montreal Protocol),izabera i Kigali.

Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko John Kerry azaza asanga umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije cya Amerika Gina McCarthy.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko amasezerano ya Montreal yiga ku cyakorwa kugira ngo hagabanuke ibyuka byangiza akayunguruzo k’izuba,ari amwe mu yatanze umusaruro, akaba n’amwe mu yashyizweho umukono n’ibihugu byinshi.

Ayo masezerano yashyizweho hagamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hagabanywe ibyangiza ikirere.

Ibiganiro bya Kigali bizaba ari akanya keza ko kureba ibyahindurwa ku masezerano ya Montreal kugira ngo hagabanywe ibyuka n’ibindi bintu byangiza igice gituma imirasire y’izuba itagira ingaruka mbi ku bantu (Ozone Layer).

Biteganyijwe ko ibizahindurwa muri ayo masezerano bizashingira kuri bimwe mu byemejwe mu nama yabereye i Paris (Cop 21), yasabaga ko hagabanywa ubushyuhe kugeza nibura kuri ½ cya dogere Celsius mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

U Rwanda rumaze iminsi rwakira inama mpuzamahanga zitandukanye zirimo iy’Ubukungu bwa Afurika izwi nka World Economic Forum [WEF] (kuwa 11-13 Gicurasi 2016), Iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (10-18 Nyakanga 2016), Inama yiga ku Ishoramari rya Afurika (kuwa 5-6 Nzeri 2016), n’Ihuriro Nyafurika ku ishoramari ry’amahoteli (kuwa 4-5 Ukwakira 2016).

-4314.jpg

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry

Imyiteguro rero yo kwakira uyu mushyitsi w’imena irarimbanije, ikibigaragaza n’ibikorwa by’isuku byatangiye gukorwa kuri KCC n’ahandi…

2016-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 03 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
POLITIKI

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo
HIRYA NO HINO

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Abayobozi icyenda batawe muri yombi  bazira kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu Mahanga

Abayobozi icyenda batawe muri yombi bazira kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwanditsi 21 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru