• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe hashize iminsi tubagejejeho inkuru yavugaga ku macakubiri akomeje kugaragara mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, ahanini ashingiye ku guhatanira kuzasimbura Nkurunziza mu gihe yaba atongeye kwiyamamaza, kuri ubu biravugwa ko umwe mu bakekwahago kuzamusimbura ndetse n’abandi baba bafungishijwe ijisho bazira gukorana n’abashatse guhirika ubutegetsi.

Biravugwa ko kuri ubu minisitiri w’umutekano, Gen. Alain Guillaume Bunyoni bita Mutama 2, muri iyi minsi yaba arebana ay’ingwe na sebuja, Perezida Pierre Nkurunziza.

Amakuru ava ku rubuga rwo mu Burundi, UBMNews akaba yemeza ko Gen. Bunyoni ari gushinjwa gukorana n’abashatse guhirika ubutegetsi mu,barimo Gen. Pontien Gaciyubwenge, wari minisitiri w’ingabo mu 2015.

Undi bivugwa ko bari gukorana ni Godefroid Niyombare ari nawe wari uyuboye igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Burundi: Bamwe Mu Bakekwaho Kuzasimbura Perezida Nkurunziza, Barigamba Ubwicanyi [ VIDEO ]

Kuri ubu rero ngo urugo rwa Gen. Bunyoni rurinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano ndetse kimwe na bagenzi be bakekwaho gukorana n’umwanzi bakaba batemerewe gusohoka mu gihugu.

Amakuru ava mu Burundi akaba akomeza avuga ko ibi byatumye igisirikare kiryamira amajanja ndetse abasirikare benshi ngo bakaba barimo kwerekeza mu Cibitoke aho biteguye guhangana n’umwanzi wese waturuka muri Congo.

Ibifaru by’intambara n’abasirikare bafite intwaro ziremereye bakaba barunzwe ku mupaka w’u Burundi na Congo bavuga ko biteguye urugamba nk’uko umwe muri bo yabitangaje.

2019-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Ubwanditsi 26 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo
ITOHOZA

RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40
IKORANABUHANGA

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda
Amakuru

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru