• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na France24, aho yatangarije icyo gitangazamakuru ko bafite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro kandi yari yaranditse ibaruwa ivuga ko abihuzwe kugirango ahabwe imbabazi.

Rusesabagina ntiyihishira, mu mpera z’icyumweru gishize yabonanye n’abambari b’imitwe yitwako itavuga rumwe n’u Rwanda kandi nayo ubwayo itavuga rumwe, ayisaba guhaguruka bakamukurikira ngo bakabohoza u Rwanda.

Bitandukanye n’ubushize, Rusesabagina yahinduye imvugo ntakivuga ko azakoresha intwaro cyangwa ngo avuge ko bafite abasirikari nubwo yabitaga abahinzi bakeneye amasuka ashaka kuvuga ko ingabo ze za FLN zikeneye imbunda, Rusesabagina yagarukanye ubukana buruta ubwambere ashaka kugaragaza ko Leta yatowe n’’abaturage iyobowe na Perezida Kagame, hari impamvu zikomeye zo kuyikuraho; imbere y’interahamwe n’abahakana Jenoside Rusesabagina yarekuye ibinyoma bimeze nkibyavugirwaga kuri Radio rutwitsi ya RTLM.

Mu ijambo rye Rusesabagina yagarutse kukuvuga FPR nkuko ingoma ya Kayibanda na Habyarimana yavugaga ingoma ya cyami! Mu Ijambo rye, Rusesabagina yavuzeko, umuturage ahinga FPR igasarura ashaka kumvikanisha ko abaturage ari abaja ba FPR bakiri mu buhake.

Muri gahunda y’imiturire Rusesabagina yavuze ko mu Rwanda hubakwa imidugudu we akayibona nka gereza.Yibagiweko itangazamakuru ryateye imbere ko ntakintu kikibera mu muhezo, yibagirwa uburyo abaturage batuzwa mu midugudu ari abavanywe mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abakene batabashije kwiyubakira inzu.

Iyo bagejejwe mu midugudu bahabwa amatungo abafasha kwiteza imbere, abana babo babona amashuri hafi n’ibindi. Imyidagaduro hafi. Ubwo buzima, Rusesabagina yabwise ubwa Gereza. Abayobozi batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu iyo basuye u Rwanda basura niyo midugudu.

Mu gukomeza gushaka umujinya n’uburakari ngo abo yabwiraga bange FPR nubwo itabasaba kuyikunda, Rusesabagina yavuzeko ubushomeri buri kuri 90, mbese muri miliyoni 13 abafite akazi ni ibihumbi 130 gusa. Inganda zose abikorera abakozi ba Leta baba abasirikari abaganga, abarimu abapolisi, abahinzi borozi, kuri Rusesabagina ni 10%.

Mu kwitaka Rusesabagina yivuga imyato akavuga uburyo yasohotse muri gereza nijoro abagororwa bakamukorera imirongo ibiri akanyuramo n’icyubahiro bakamusaba kubabera umuvugizi; ibi bitandukanye n’uburyo avuga ko yari afungiye ikuzimu akorerwa iyicwarubozo.

Rusesabagina yavuzeko mu Rwanda harimo Gereza 19 zifungiyemo ibihumbi birenga 300, icyambere yabeshye ku mubare wa gereza ziri mu Rwanda kuko ni 13 anabeshya ku mfungwa ziri muri ayo magereza.

Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.

Ubu yongeye gusubira mu bijyanye na politiki avuga ku Rwanda, ndetse yageze n’aho asaba abantu kumwiyungaho, ati “njye nditeguye, mwe muriteguye?”

Uyu mugabo yavuze ko “n’iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw’inzira y’ibiganiro, y’amatora n’umuheto ni byaba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iza turatangira ihuriro ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz’ abandi bose.”

Ikigaragara Rusesabagina yazanye umujinya n’ishyaka rikomeye ariko ari kwirinda ibyamufunze kuko ibimenyetso ahamagarira abantu gusanga FLN byari ku mugaragaro. Arakoresha inzira izimije. Ariko se niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

2024-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Ubwanditsi 30 Dec 2020
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Ubwanditsi 01 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere
HIRYA NO HINO

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Burundi: Hagabwe igitero abantu 8 barapfa abandi 50 barakomereka
Mu Rwanda

Burundi: Hagabwe igitero abantu 8 barapfa abandi 50 barakomereka

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura
IMIKINO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru