• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na France24, aho yatangarije icyo gitangazamakuru ko bafite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro kandi yari yaranditse ibaruwa ivuga ko abihuzwe kugirango ahabwe imbabazi.

Rusesabagina ntiyihishira, mu mpera z’icyumweru gishize yabonanye n’abambari b’imitwe yitwako itavuga rumwe n’u Rwanda kandi nayo ubwayo itavuga rumwe, ayisaba guhaguruka bakamukurikira ngo bakabohoza u Rwanda.

Bitandukanye n’ubushize, Rusesabagina yahinduye imvugo ntakivuga ko azakoresha intwaro cyangwa ngo avuge ko bafite abasirikari nubwo yabitaga abahinzi bakeneye amasuka ashaka kuvuga ko ingabo ze za FLN zikeneye imbunda, Rusesabagina yagarukanye ubukana buruta ubwambere ashaka kugaragaza ko Leta yatowe n’’abaturage iyobowe na Perezida Kagame, hari impamvu zikomeye zo kuyikuraho; imbere y’interahamwe n’abahakana Jenoside Rusesabagina yarekuye ibinyoma bimeze nkibyavugirwaga kuri Radio rutwitsi ya RTLM.

Mu ijambo rye Rusesabagina yagarutse kukuvuga FPR nkuko ingoma ya Kayibanda na Habyarimana yavugaga ingoma ya cyami! Mu Ijambo rye, Rusesabagina yavuzeko, umuturage ahinga FPR igasarura ashaka kumvikanisha ko abaturage ari abaja ba FPR bakiri mu buhake.

Muri gahunda y’imiturire Rusesabagina yavuze ko mu Rwanda hubakwa imidugudu we akayibona nka gereza.Yibagiweko itangazamakuru ryateye imbere ko ntakintu kikibera mu muhezo, yibagirwa uburyo abaturage batuzwa mu midugudu ari abavanywe mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abakene batabashije kwiyubakira inzu.

Iyo bagejejwe mu midugudu bahabwa amatungo abafasha kwiteza imbere, abana babo babona amashuri hafi n’ibindi. Imyidagaduro hafi. Ubwo buzima, Rusesabagina yabwise ubwa Gereza. Abayobozi batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu iyo basuye u Rwanda basura niyo midugudu.

Mu gukomeza gushaka umujinya n’uburakari ngo abo yabwiraga bange FPR nubwo itabasaba kuyikunda, Rusesabagina yavuzeko ubushomeri buri kuri 90, mbese muri miliyoni 13 abafite akazi ni ibihumbi 130 gusa. Inganda zose abikorera abakozi ba Leta baba abasirikari abaganga, abarimu abapolisi, abahinzi borozi, kuri Rusesabagina ni 10%.

Mu kwitaka Rusesabagina yivuga imyato akavuga uburyo yasohotse muri gereza nijoro abagororwa bakamukorera imirongo ibiri akanyuramo n’icyubahiro bakamusaba kubabera umuvugizi; ibi bitandukanye n’uburyo avuga ko yari afungiye ikuzimu akorerwa iyicwarubozo.

Rusesabagina yavuzeko mu Rwanda harimo Gereza 19 zifungiyemo ibihumbi birenga 300, icyambere yabeshye ku mubare wa gereza ziri mu Rwanda kuko ni 13 anabeshya ku mfungwa ziri muri ayo magereza.

Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.

Ubu yongeye gusubira mu bijyanye na politiki avuga ku Rwanda, ndetse yageze n’aho asaba abantu kumwiyungaho, ati “njye nditeguye, mwe muriteguye?”

Uyu mugabo yavuze ko “n’iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw’inzira y’ibiganiro, y’amatora n’umuheto ni byaba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iza turatangira ihuriro ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz’ abandi bose.”

Ikigaragara Rusesabagina yazanye umujinya n’ishyaka rikomeye ariko ari kwirinda ibyamufunze kuko ibimenyetso ahamagarira abantu gusanga FLN byari ku mugaragaro. Arakoresha inzira izimije. Ariko se niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

2024-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Ubwanditsi 02 Sep 2022
Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Ubwanditsi 13 May 2018
Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Ubwanditsi 04 Mar 2022
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza
POLITIKI

Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Ubwanditsi 03 May 2018
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI
Amakuru

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru