• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 29 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abakozi bIbitaro bya Kabaya biherereye mu murenge wa Kabaya, mu karere Ngororero, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Abahuguwe niabayobozi, abaganga bacyo n’abagikoramo isuku, bakaba bose barageraga kuri 58. Ubwo bumenyi babuhawe tariki ya 27 Mutarama 2016.
Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Minani yatangiye abasobanurira ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ndetse n’ ubumenyi buke kuri by’amashanyarazi, hari kandi no gukoresha ibikoresho byayo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:” Uburangare runaka cyangwa ikosa rito mu mirimo ikoreshwa amashanyarazi birahagije kugira ngo byangize ibintu bitagira ingano cyangwa bihitane ndetse bikomeretse abantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera.”

Yababwiye kandi ati:”Ntimugomba gukumira inkongi z’imiriro muri ibi bitaro gusa, ahubwo mukwiye no gushyiraho ingamba zo kuzirwanya no mu ngo zanyu ndetse n’ahandi.”

Yababwiye kandi ko utabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byabugenewe(fire extinguishers) yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro nk’uko nyuma yo kwigisha ,akoresheje ibi bikoresho ,yerekanye uko bikoreshwa anababwira ko inkongi ikiba, bagomba guhita bakupa amashanyarazi, ndetse bagahungisha ibintu bitarafatwa na yo.

Na none IP Minani yabakanguriye kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure y’ibikoresho biri kwaka nka buji , itara, itadowa n’ibindi, kuko na byo bishobora gutera inkongi y’imiriro.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo bakozi b’ibi bitaro bya Kabaya ababwira kujya bahamagara nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, iyi ikaba itishyurwa, n’izindi zishyurwa ari zo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335 .

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya, Dogiteri Nsinga Muhoza Patrick yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’ibitaro abereye umuyobozi, aha akaba yaragize ati:”Ubu bumenyi buzatuma twirinda inkongi z’imiriro muri ibi bitaro nyobora ndetse no mu nyubako zacu, ndetse buzanatuma tuzizimya mu gihe zibaye.”

RNP

2016-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Ubwanditsi 19 Jul 2021
U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda
Mu Mahanga

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo
Amakuru

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru