• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Ubwanditsi 13 Jan 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatandatu Imbuto Foundation yatumiye urubyiruko rw’abayobozi mu byo rukora mu ihuriro ryiswe “Young Leaders Conference” rigamije ikiswe ‘kubiba imbuto izaba ikirenga mu buyobozi bw’ejo’. Mme Jeannette Kagame avuga ko uru rubyiruko ruhamagariwe kuzagura inzira y’imiyoborere myiza iri gucibwa n’abababanjirije, kandi gutinnyuka kurwanya ikibi ruharanira ikiza ku Rwanda n’abanyarwanda bose

Mme Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda uyu munsi ruzwi n’amahanga kubera byinshi rwagezeho mu buzima, uburezi, ICT, uburinganire, ubumwe n’ubwiyunge n’umutekano muri byinshi…

Ati “Dukwiye kwibuka ko ibi byagezweho atari impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo ari umusaruro wo guhitamo kwiza gutandukanye, politiki n’ibyemezo bifite ikerekezo cyo guteza imbere abanyarwanda byashyizweho bigakurikizwa.”

Akomeza abaza uru rubyiruko icyemeza ko ruzashobora gukomeza uyu murongo mu gihe kiri imbere. Agasubiza ko amahuriro nk’aya yo gutegura urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwo kuzavamo abayobozi ejo hazaza ari yo gisubizo.

Mme Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko nta rindi somo rukeneye ryo kubona ingaruka z’imiyoborere mibi nk’iryo u Rwanda rwabonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Maze avuga ko amahirwe ahari uyu munsi ari uko igihugu cyamaze kunga ubumwe, kandi ko abantu bose; baba inzego za Leta, amadini, societe civile n’abantu ku giti cyabo, bose bafite inshingano imwe bahuriyeho – kubaka igihugu cyabo.

Ati “Ni ahacu rero nk’umuntu umwe ho gushyiraho inzira yatugeza ku byiza nk’igihugu…. Ubuyobozi bwiza nibwo byose bishingiraho, nibwo buyobora byose mu kugera ku ntego zihari no mu cyerekezo igihugu kihaye .”

Mme Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kurebera ku batanze ubuzima bwabo n’amaboko yabo ngo babohore u Rwanda, maze rugakoresha neza amahirwe menshi ubu rufite yo guteza imbere igihugu cyabo nk’abana bacyo.

Ati “Nk’abantu muzubaka u Rwanda ruri imbere, mwibuke ko uguhitamo kwanyu ari ko gutanga ishusho yanyu umuryango nyarwanda ubabonamo. Mumenye uko mukwiye kwitwara mu buzima bw’iki gihe kugira ngo mugume mu nzira nziza mwashyizemo ubuzima bwanyu.

-1708.jpg

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku rubyriuko rw’abayobozi mu byiciro bitandukanye rwatumiwe

Nimukurikize ‘discipline’ mwashyizeho ubwanyu. Ibi ntabwo bizabageza kure gusa ahubwo bizanabera abandi bari iruhande rwanyu urugero binabagirire akamaro.”

Uyu muyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yasabye uru rubyiruko kwihingamo indagagaciro z’ikiiza, indagagaciro zo kudaceceka imbere y’akarengane no guharanira uburenganzira bwa bose, kudatinya guhaguruka muri benshi bagafata ibyemezo bishobora kutishimirwa ariko bifitiye inyungu umuryango rusange w’abanyarwanda.

Agira kandi ibyo asaba urubyiruko, Mme Jeannette Kagame yabanje kurwibutsa ko rugize igice kinini cyane cy’abatuye u Rwanda, ko byumvikane neza ko inshingano nini ari rwo ruzifite ku gihugu.

Ati “Tubategerejemo byinshi kuko abo muhagazeho uyu munsi bakoze ibishoboka ngo mukurire mu gihugu kisanzuye kandi giha amahirwe buri wese. Ariko mwibuke ko twe, abakuze, duhora ku ruhande rwanyu, twibuka inshingano dufite yo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye byacu ngo mukomere kugirango mukomeze umurage wo mu myaka 20 ishize.”

Yasabye uru rubyiruko kubera abandi urugero mu byo bakora no mu bibaranga. Kwisanga nta mususu mu isi yose ariko bashakisha inyungu iganisha ku cyerekezo cyabo n’inyungu ku muryango mugari w’abanyarwanda.

Abibutsa ko badakwiye kuba nk’abandi bibwira ko iterambere n’ibyiza ari iby’abantu bamwe batoranyijwe. Ati “Kuko n’ubundi twese turangana mu mazo y’Imana.”

Asoza ati “Mu gihe hari umuseke utambitse ku gihugu cyacu, ndabasaba ko twese tujya mu cyerekezo kimwe kugira ngo tugire imbere heza.”

-1712.jpg

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye urubyiruko rw’abayobozi kuba abagaragu b’abo bayobora

-1707.jpg

Urubyiruko rw’abayobozi mu bikorera, inzego za Leta, amadini, societe civile rwatumiwe muri iyi Young Leaders Forum yatangiwemo ibiganiro biganisha ku nsanganyamatsiko yo ‘kubiba imbuto izera ikirenga mu buyobozi bw’ejo’

Source: Umuseke.rw

2016-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye  kubera ubuyobozi bwiza

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga

IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Ubwanditsi 29 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba
Amakuru

Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Ubwanditsi 27 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru