• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016 Mu Mahanga

Abapolisi 15 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ku itariki ya 10 Ukwakira 2016, batangiye amahugurwa y’iminsi itanu, agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka cyane cyane ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Abatanga amasomo yo kurwanya ibi byaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ni impuguke ebyiri zifite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu gukora iperereza rijyanye no kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi. Izi mpuguke zikaba ari OLIVER ERDMANN na mugenzi we witwa OLLI RAINER bose bakaba bakomoka mu Budage.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa Commissioner of Police (CP ) Vianney NSHIMIYIMANA.

CP NSHIMIYIMANA yasabye aba bapolisi gukurikirana aya mahugurwa neza kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, haba mu kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufata abakekwaho ibyo ibyaha.

Yakomeje ashimira izi mpuguke zo mu Budage zaje guhugura aba bapolisi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bityo bikazabafasha guhangana n’ibyaha ndengamupaka cyane cyane ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino ku isi.

Izi mpuguke zasobanuriye abari mu mahugurwa uburyo Polisi y’igihugu cy’u Budage ikurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo ibirwanya .

Abitabiriye amahugurwa bazunguka ubumenyi mu bijyanye no kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga, aho bituruka n’uburyo bitwarwamo. Bazasobanukirwa kandi ukuntu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ryifashe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, uburyo bw’ifatwa ry’ibimenyetso ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge n’aho bicururizwa cyangwa binyuzwa biva mu gihugu runaka bijya mu kindi.

-4331.jpg

Bazanahugurwa kandi kubijyanye n’uburyo bwo gusaka abantu batwaye ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose byifashishwa mu gutwara ibi biyobyabwenge ndetse banasobanurirwe imbogamizi zihari mu gukurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo bwo guhangana nazo.

RNP

2016-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019
88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi
Amakuru

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi
Mu Mahanga

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru