• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa
Judi Rever, inshuti magara ya Rudasingwa Thoegene

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Ubwanditsi 02 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Igihe cyose  u Rwanda ruba ruganisha  ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze.

Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.

Urugero ni ibyabaye ku itariki ya 18 Werurwe 2018. Uwo munsi, umunyamakuru Natacha Polony wa Radiyo y’Abafaransa yitwa France Inter, yavugiye kuri iyo radiyo ko ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe n’abantu babi bayikorera abandi. Ngo ahubwo ko ari nk’ingegera zahanganye n’izindi, cyangwa se abantu babi bahanganye abandi nka bo—‘des salauds face à d’autres salauds’.

Ati “Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.” Ntacyo Polony yavuze kiganisha ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa mu gufasha abakoze Jenoside, n’ubutwari bw’Umuryango FPR-Inkotanyi warwanyije abakoraga Jenoside n’ababashyigikiye ukabatsinda ugahagarika Jenoside.

Natacha Polony ntacyo yavuze kuri leta yateguye ikanakora Jenoside. Ahubwo, yihutiye kuvuga ko Leta iriho mu Rwanda, yatsinze abajenosideri, ari iy’igitugu, yica, ikanahohotera abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo.

Ayo magambo, akwiye kurebwa nk’afitanye isano n’uruhare leta y’Ubufaransa yagize ifasha abahekuye u Rwanda, ibya Polony bikaza ari ugupfuka iryo shyano ngo ryibagirane.

Ibyavuzwe n’uwo munyamakuru byamaganywe n’abantu b’ingeri nyinshi babibonyemo agasuzuguro, irondabwoko-ruhu (racism), gupfobya Jenoside no gutukana. Ibyo ariko ntibyabujije ko hari abamushyigikira. Benshi muri bo bakaba ari abantu basanzwe baragize uruhare muri jenoside cyangwa ari abantu basanzwe bashyigikira abatsembye imbaga mu Rwanda.

Muri uko kwezi kandi kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, uyu munyamakuru usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi Judi Rever n’imikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muri Jenoside, mugitabo ke nta gishya yazanye.

Iki gitabo “In Praise of Blood” gisohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku baJenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Ku wa 28 Gashyantare 2015 nibwo itsinda ry’abagore bayobowe na Perpetue Muramutse mwene Dominique Mbonyumutwa bahembye Judi Rever kubera umurava yagaragaje mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha Perpetue Muramutse yahaga bene iki gihembo Teteli mu izina rya Diane Shima Rwigara

Ku muntu wese umenyereye gukurikirana iby’abaJenosideri na propaganda yabo, bike nabonye bigikubiyemo, biri mu ntekerezo n’imvugo (philosophy and narrative) by’abakoze  Jenoside. Ni ibitekerezo bikoreshwa mu ntambara yabo yo kwigira abere, no guhindura ababatsinze abanyabyaha.

Usomye urutonde rw’abashyigikiye Judi Rever rugaragara kuri murandasi, ukongeraho n’abamuhaye igihembo cyitiriwe Ingabire Victoire uri ku isonga ryo gukwiza ingengabitekerrezo ya jenoside, bisobanura neza ibikubiye muri icyo gitabo, nkuko umuvugizi.wordpress ibyandika.

Umwe muri abo bashyigikiye Judi Rever mu binyoma bye, ni Filip Reyntjens wabaye umukozi wa Juvenal Habyarimana. Na n’ubu Reyntjens akaba akiri mu bantu banga urunuka Leta y’u Rwanda nta kindi ayihora uretse ko yatsinze inshuti n’abakoresha be barimo abajenosideri batumye amenyekana.

Filip Reyntjens

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Reyntjens yihutiye kuvuga ko ngo iki gitabo cya Judi Rever kimuhaye kwemeza nta shiti ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Igitekerezo cyashyigikiwe n’abaJenosideri bazwi nka Charles Ndereyehe uba muri Holland. Nta gitangaza ndetse sin a bishya kubona Filip Reyntjens avuga ibyo kuko ari umurongo asanganywe yavugaga mu yandi magambo.

Mu bandi bogeje Reyntjens bakamushyigikira, harimo abanyarwanda n’abanyamahanga biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo bamushyigikiye Jean Marie Ndagijimana n’abagize Jambo Asbl nka Ruhumuza Mbonyumutwa, mukuru we Gustave Mbonyumutwa na Mugabowindekwe Robert n’abandi.

Jean Marie Ndagijimana

Harimo na Faustin Nsabimana, umugabo wa Perpetue Muramutse wahembye Judi Rever muw’2015. Kuri urwo rutonde rurerure harimo n’umunyamerikakazi witwa Ann Garrison. Uyu Ann, ni mu banyamahanga biyeguriye abaJenosideri ku buryo bwose. Uwo muhamagaro n’umurava bya Ann Garrison, byatumye ahabwa igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire muw’2014, mbere ya Judi Rever.

Ann Garrison
Umunyamakuru Judi Rever

Ahari umwotsi ntihabura umuriro. Ntawabura gukeka amababa ubufaransa kuko  Judi Rever, yakoreye ibitangazamakuru by’Abafaransa bikomeye birimo Agence France Presse (AFP), Radio France Internationale na Le Monde Diplomatique. Uko yivugira ubwe ngo amakuru menshi afite ni ayo yahawe na ex-FAR n’abo mu miryango ishinja FPR.

 Ibisa birasabirana 

Ibi bya Judi Rever ntibitangaje  ni urwibutso rw’uko ibisa bisabirana. Iyo urebye ibyo abantu bamwe bavuga utazi isoko y’ibitekerezo byabo, hari ibyo utabasha kumva. Umwe muri bene Dominique Mbonyumutwa ucyigisha ubugome ni Marie Claire Mukamugema washakanye na Stanislas Mbonampeka.

Uyu Mbonampeka mu mwaka w’1992 yari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda. Akoresheje ububasha bwe yategetse ko Dr. Leon Mugesera afatwa akaburanishwa kubera imbwirwaruhame rutwitsi yavugiye ku Kabaya ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi bakabohereza muri Ethiopia babanyujije muri Nyabarongo. Kubera ko Leon Mugesera atavuze yivugira, bamushakiye inzira igana imahanga bamuhungisha ubutabera.

Nyuma y’amezi make Mbonampeka atanze ayo mabwiriza yo gukurikirana uwogeje ubugome na Jenoside, yagiye mu gaco kiyise Forum Paix et Democratie yateguye inzira ya Hutu-Power (Pawa). Mu gihe cya Jenoside Mbonampeka yari yarabaye umu-Pawa cyane ku buryo nyuma ya Jenoside yagizwe Minisitiri w’Ubutabera wa Guverinoma yo mu buhungiro yakoreraga i Bukavu iyobowe na Sindikubwabo Theodore na Jean Kambanda.

Tubanje Mbonampeka, mbere y’umugore we Marie Claire Mukamugema, ugikataje mu gukwiza politiki y’umunuko aho aba mu buhungiro i Burayi.  Reka tumugarukeho muri bya bindi bisa bigasabirana.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 1993, RTLM yari yatumiye mu kiganiro Marie Claire Mukamugema, Jean Bosco Barayagwiza, Charles Nkurunziza na Vincent Rwabukwisi. Muri icyo kiganiro cyayobowe n’umuJenosideri Gaspar Gahigi havugwaga ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi n’ibibatandukanya, muri gahunda bateguraga ya Jenoside.

Uretse Vincent Rwabukwisi wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru KANGUKA, abandi bose bari aba-Pawa, Interahamwe n’Impuzamugambi. Ndetse muri Jenoside yakozwe muw’1994, Rwabukwisi baramwishe n’ubwo atari Umututsi.  Mubyo yazize ni ukuba yararwanyije urwango na Jenoside mu Banyarwanda ku buryo bugaragara.

Muri icyo kiganiro, Rwabukwisi yasetse anagaya JB Barayagwiza watinze asobanura ko ngo ari Umuhutu utavangiye kandi warezwe mu muco w’Abahutu. Barayagwiza yunganiraga Mukamugema, na we wavuze ko ngo yarezwe agakura nk’Umuhutukazi. Mukamugema ntiyabwiye abamwumva ko nyina ari Umututsikazi. Rwabukwisi yagerageje kubumvisha ko ibyo ntaho byageza u Rwanda, baramwica.

Uwo Barayagwiza yaje kuba Perezida wa CDR akaba yaranakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) akaba yaraguye muri gereza. Guverinoma ya Sindikubwabo na Kambanda iri mu marembera, Charles Nkurunziza yahembwe kugirwa Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bamusimbuje Joseph Kavaruganda wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.

Uyu Charles Nkurunziza yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yari ari i Bukavu. Ntiyarekeye aho, akaba yarabishyize no mu mwana we witwa Olivier Nyirubugara uba mu gihugu cya Holland. Na we akaba akomeje muri uwo murongo.

2018-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Ubwanditsi 01 Aug 2019

Igitekerezo kimwe

  1. nkotanyi
    May 3, 20188:25 pm -

    yewe uyu olivier nyirubugara twariganye muri primaire ingengabitekerezo yarayonse mu mashereka rwose ntabwo ivangura arigize aho akuriye cg aho agereye I burayi rwose ibyo yavugaga twiga muri primaire n’urwango yatwangaga ndarwibuka neza ntabwo bintangaje kuba akiri interahamwe.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter
Mu Rwanda

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017
RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki
POLITIKI

RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

Ubwanditsi 16 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru