• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Abaturage ba Angola bari mu myiteguro yo kwitorera umukuru w’igihugu mushya bwa mbere mu matora yo kuri uyu wa Gatatu, atazaba arimo perezida Jose Eduardo Dos Santos uri ku butegetsi kuva mu 1979. Gusa BBC iravuga ko nubwo uyu agiye kuva ku butegetsi, we n’umuryango we ngo basa nk’abatiteguye kuburekura burundu.

Perezida Edouardo dos santos w’imyaka 74, amaze imyaka 38 ategeka Angola. Mu gihe amabara y’ibendera ry’ishyaka rye riri ku butegetsi, umutuku, umuhondo n’umukara, yiganje mu mihanda yo mu murwa mukuru, Luanda, haragaragara n’andi mabendera y’umuhondo n’ubururu y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Guhitamo perezida ugomba gusimbura Dos Santos ngo kikaba ari ikintu abaturage benshi biteguye dore ko abenshi muri bo nta wundi muperezida bamenye.

Gusa, ngo bitewe n’imyanya ikomeye abana be barimo, hakaba hanatorwa perezida urushwa intege n’uyu muryango, ngo ntawakwemeza ko isura ya Dos Santos ivuye mu butegetsi bwa Angola burundu.

Mu gihe bamwe bamushimira kuba yarayoboye igihugu akagikura mu bihe bibi nyuma y’intambara yarangiye mu 2002, abani bamushinja kugwatira ubutegetsi igihe kirekire.

Dos santos kandi yagiye avugwaho kuba ubuzima bwe butifashe neza muri iyi minsi nyuma yo kwerekeza muri Espagne agiye kwivuza, ndetse mu kwezi gushize akongera gusubirayo.

-7698.jpg

Mbere y’aha ariko muri Gashyantare nibwo perezida Dos Santos yagaragaje ko adafite gahunda yo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Kanama 2017, ndetse avuga ko minisitiri w’ingabo, Joao Lourenco, ari we uzaba umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.

Hagati aho ariko, Dos santos azakomeza kuba umuyobozi w’iri shyaka, MPLA, bisobanuye ko imbaraga za perezida utaha zizaba ari nkeya ku muyobozi w’ishyaka yahagarariye.

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje  urugendo rwo  kwiyamamaza  kumunsi wa 8  mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 23 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka
Amakuru

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka

RUSHYASHYA 24 Jun 2026
Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania
Mu Rwanda

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru